Byatangajwe kuri uyu wa 07 Werurwe 2025, ku munsi RRA yahariye ubushakashatsi bugamije kunoza serivisi z’isoresha.
Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igaruka ku cyakorwa kugira ngo ubushake mu gutanga imisoro no kubahiriza amategeko abigenga bwiyongere nta we uhaswe.
Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti yavuze ko mu 2022 bari bageze kuri 75% by’abishimiye serivisi bahabwa ku bijyanye n’imisoro n’amahoro, agaragaza ko bakomeje guharanira ko iyo mibare yakwiyongera.
Ati “Kugira ngo dukomereze muri uwo mujyo twihaye intego muri gahunda yacu y’igihe kirekire kugira ngo tuzamure iyo mibare, tuve kuri 75% byibuze tugere kuri 90% mu 2028/2029. Twizera ko icyo gihe tuzaba turi ikigo gitanga serivisi by’uzuye aho kuba abashyira mu bikorwa ibyo itegeko riteganya.”
Imwe mu mishinga itandukanye iri gufasha RRA kuzamura icyo kigero harimo kwimakaza ikoranabuhanga nko guteza imbere urubuga rwayo, kwita kubabagana byisumbuye, guhugura abasora binyuze mu bukangurambaga butandukanye, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bijyanye no gutanga amakuru.
Yashimangiye ko mu gihe usora ahawe serivisi nziza, bizatanga umusaruro mwinshi mu bijyanye n’inshingano zo gusora abikoze ku bushake bidasabye kumubwiriza, ibinatanga umusaruro mu gukusanya imisoro yigashishwa mu bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Thierry M. Kalisa, yagaragaje ko ubushakashatsi nk’ubu ari ingenzi cyane ariko asaba ko hashyirwa n’imbaraga mu bijyanye no kongerera ubushobozi abakora ubushakashatsi.
Ati “Nta bushakashatsi bukozwe gahunda yo gufata gushyiraho politiki zitandukanye yashingirwa ku bitekerezo by’umuntu ku giti cye aho gushingira ku kuri kw’ibihari. Niba ushaka ubushakashatsi bufite ireme uba ukeneye n’ababukora b’inzobere bivuze ko kububakira ubushobozi ari ingenzi.”
Atanze urugero nko muri BNR yavuze ko iyi banki ikomeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi aho nko mu myaka 12 ishize yahaye akazi abafite ubumenyi buri hejuru ndetse yohereza abandi gukarishya ubumenyi.
Muri icyo gihe bavuye ku muntu umwe wari ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga, Ph.D, mu bukungu bagera kuri batandatu barimo n’umwe wize imibare ndetse abandi batanu bari mu masomo yabo ya Ph.D, byose hagamijwe kwimakaza ubushakashatsi buteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Félicien Usengumukiza yavuze ko mu bintu umunani bigenderwaho mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa na RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bitatu muri byo birebana ako kanya n’iyi gahunda ya RRA yo guteza imbere ubushakashatsi.
Ibyo birimo kurwanya ruswa gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano, gutanga serivisi inoze n’ibijyanye n’ubukungu n’imiyoborere ihuriweho.
Muri ubwo bushakashatsi bwamuritswe mu 2024, inkingi ijyanye no kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yavuye kuri 88.97% yari iriho mu 2023, igera kuri 86.64% mu 2024 na ho iy’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri mu zazamutse mu manota kuko kuri ubu ifite 85.84% ivuye kuri 84.04%.
Umusoro ni wo nkingi y’ubukungu bw’u Rwanda no kwishakamo ibisubizo, bidasabye ko igihugu cyishingikiriza ku nkunga z’amahanga. Mu 2023/2024 RRA yakusanyije imisoro irenga miliyari 2619,2 Frw bingana na 99,3% by’intego yari yahawe, ndetse mu 2024/2025 bigateganywa ko izakusanya miliyari 3061,2 Frw, ibingana na 54% by’ingengo y’imari y’igihugu.






Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!