00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yibukije abacuruzi inyungu bafite mu gukoresha ikoranabuhanga rishya rya EBM

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 08:28
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyasobanuye byimbitse imikoreshereze y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga inyemezabuguzi zemewe zizwi nka EBM, ari nako ikangurira abataratangira kubukoresha kugira ishyaka ryo kubwitabira kuko biri mu nyungu z’umucuruzi.

Hashize iminsi mike igihe ntarengwa cyo gukoresha utumashini mu gutanga inyemezabuguzi zemewe (EBM) kirangiye, aho abakora ibikorwa bibyara inyungu bose basabwaga gutangira gukoresha ikorabuhanga rishya rya EBM (EBM Version 2.1) mu gutanga inyemezabuguzi.

Ikoranabuhanga rishya rya EBM ritandukanye n’ikoreshwa ry’utumashini kubera ko two twari dufite ubushobozi bwo gukora fagitire gusa mu gihe uburyo bushya ari porogaramu ishobora kwifashishwa no kumenya amakuru arebana n’ishoramari kandi ishobora gukoreshwa no kuri telefoni.

Bamwe mu bacuruzi batangiye gukoresha ubu buryo bushya bwa EBM mu gutanga inyemezabuguzi bagaragaza ko zifite inyungu nyinshi kurusha iza mbere kubera ko imikorere yayo yagutse kurushaho.

Umukozi mu kigo cya Arrow Faith Traiding yagaragaje ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishya rya EBM ifasha abantu kuko biba byoroshye gukora fagitire.

Ati “Urebye imikoreshereze yayo ubona ko iteye imbere kurusha iya mbere. Iradufasha kumenya neza uko ubucuruzi bwacu buri kugenda ndetse no gukora raporo y’ibyacurujwe buri munsi biroroshye.”

Undi ukorera Metrotech icuruza ibikoresho byo mu rugo ikorera mu nyubako ya MIC, yavuze ko kuva yatangira gukoresha ubu buryo bushya, bimworohera cyane kuko ashobora kureba ibyo yakoze igihe abyifuza.

Ati “Gukoresha iri koranabuhanga byangabanyirije akazi ko kongera kwandukura ibyakozwe mu bitabo kubera ko imibare yose iba igaragara utiriwe ujya guterateranya udufagitire.”

Aba bacuruzi bagaragaza ko hari imbogamizi nyinshi bagihura nazo mu mikoreshereze y’iryo koranabuhanga ahanini zijyanye n’ubumenyi bwo kurikoresha ndetse n’ibindi bijyanye na tekinike.

Umuhuzabikorwa wa EBM muri RRA, Mbera Emmy yabwiye IGIHE ko nta mucuruzi ukwiye kugira impungenge ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga bigendanye naho Isi iri kwerekeza.

Yagaragaje ko abasabwa kwihutira gukoresha EBM version 2.1 ari abafite utumashini twa mbere kuko tutacyemewe gukoreshwa gusa abakoresha iya kabiri bumva ntacyo ibatwaye bakomeza kuyikoresha.

Ati “Iyo koranabuhanga rya ‘EBM Version 2.0’ ni iryacu, ntacyo ridutwaye, uwumva ntacyo bimutwaye, nta n’ikibazo iri kumuteza mu mikorere ye akomeze ayikoreshe. Ni ikoranabuhanga ry’ikigo cy’imisoro n’amahoro kandi dufite n’abatekinisiye barikurikirana umunsi ku wundi. Abantu dushaka ko bahindura ni abakoresha utumashini.”

Impamvu umucuruzi yakoresha EBM version 2.1

Mbera yavuze ko umucuruzi akwiye gukoresha ikoranabuhanga rishya kuko rifite inyungu bigendanye n’igihe Isi igezemo cy’ikoranabuhanga.

Ati “Intege nke zatumye tujya kuri ubu buryo bwa EBM ikoresha ‘software’ ni nko kuba umuntu ufite ahantu hatatu akorera yagombaga kuba afite utumashini tungana naho akorera, kandi kamwe kakoraga mu buryo bwihariye mu gihe kuri ubu ikoranabuhanga rihuriza amakuru hamwe.”

Ibi kandi bifasha umucuruzi kumenya neza uko ubucuruzi buri kugenda ndetse no kwiga isoko mu buryo bwimbitse.

Umucuruzi ashobora kubona amakuru yose agendanye n’ubucuruzi bwe ku buryo ashobora kubona raporo y’ibikorwa bye bya buri munsi.

Ati “Turiya tumashini intego yatwo ni ugukora fagitire gusa, ariko iri koranabuhanga ryo ribaha ibindi bintu byinshi bakabaye bakenera mu buzima. Harimo gukora raporo, kumenya ibyaranguwe, ibyacurujwe, ibikenewe, n’ibicuruzwa byenda gusaza. Ikindi umuntu uri hanze y’u Rwanda ashobora kwinjira mu ikoranabuhanga rye agakurikirana ibikorwa bye.”

Yagaragaje ko iyo umuntu agize ikibazo mu mikoreshereze y’akamashini kugira ngo gikemurwe, abatekinisiye bamusaba amafaranga runaka, ariko kuri ubu buryo bushya ubufasha butangirwa ubuntu kuko ari ikoranabuhanga rya RRA.

Yahamagariye abaguzi kuzirikana kwaka inyemezabwishyu igihe cyose baguze ikintu kuko ari yo nzira yo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’abacuruzi abasaba kwibuka kuzitanga mu rwego rwo kwirinda ibihano bishobora kubatera kugwa mu bihombo.

Gukoresha iyi EBM yifashisha porogaramu kuri ubu ntibikigoye kubera ko bidasaba kuba ufite mudasobwa gusa, ahubwo ishobora gushyirwa no muri telefoni igendanwa ya Smartphone ndetse no kuri internet (online EBM), aho uyikoresha asabwa kujya kuri internet aho yaba aherereye hose, akinjizamo TIN ye n’ijambo ry’ibanga aba yarahawe hanyuma agakora inyemezabwishyu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .