00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yashyizeho uburyo bwo gufasha abasora kumenyekanisha umusoro ku nyungu wa 2024

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 March 2025 saa 11:55
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bwihariye bwo gufasha abasora mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu wa 2024, kibashishikariza kubahiriza izo nshingano mbere y’itariki ntarengwa ya 31 Werurwe 2025. Ni ibiro bizaba bifasha usora uko aje, mu gihe yaba afite imbogamizi mu imenyekanishamusoro.

Abasora bo mu Mujyi wa Kigali bashyiriweho abakozi bagomba gufasha usora uko aje, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ahahoze ibiro bikuru bya RRA. Abo mu Ntara, bazagenda bakirirwa ku biro bya RRA mu Turere twose.

Izi nshingano zo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu wa 2024, zireba abasora barimo abashya biyandikishije mu mwaka ushize cyangwa basanzwe mu bucuruzi, babonye inyungu. Ni ngombwa kubikora kare, ngo birinde ibihano by’ubukererwe.

Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu, Hajara Batamuliza, avuga ko RRA yakoze impinduka zitandukanye mu imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu za 2024, hagamijwe korohereza abasora kuzuza inshingano mu ikoranabuhanga, kurusha kuba gusa RRA yabona ibibera ku ruhande rw’usora.

Yakomeje ati “Impinduka ya mbere navuga ni uko hatazabaho kubanza kugenzura ibyatunze umwuga, kugira ngo byemerwe. Sisiteme izakomeza gukora nk’uko bisanzwe, ibyatunze umwuga bihagarariwe n’inyemezabuguzi za EBM imenyekanisha rya gasutamo cyangwa se izindi nyandiko twajyaga tubanza kwemeza, tuzabisuzuma nyuma imenyekanisha rimaze gukorwa.”

Indi mpinduka nshya ni uko hazagenzurwa mbere niba imisoro ifatirwa yaramenyekanishijwe kandi ikishyurwa, ndetse hakagaragazwa TIN ya buri muntu n’ingano y’umusoro yafatiriye, kugira ngo ibashe gukurwa mu musaruro usoreshwa nk’ibyatunze umwuga.

Komiseri Batamuliza yakomeje ati “Imenyekanisha ry’umusoro ufatirwa rifite akamaro ku basora bose, bikaba ari umwanya kugira ngo abasora bose basuzume ababafatiriye niba koko baramenyekanishije bakanishyura uwo musoro, kugira ngo nabo ubashe kubabera ibyatunze umwuga, tubashe kubyemeza.”

“Kuko nidusanga uwagufatiriye umusoro ku bwishyu wakoze, atarawumenyekanishije sisiteme ntizemera ibyo byatunze umwuga. Bivuga ngo, nicyo gikenewe ubungubu kugira ngo bajye gukorana n’abongabo babafatiriye umusoro, baramutse batarawumenyekanishije.”

Ku basorera ku nyungu nyakuri, bashishikarizwa gukora ibaruramari rinoze, baba barengeje miliyoni 600 Frw z’igicuruzo bakarinyuza ku munyamwuga wunganira abasora wemewe n’ubuyobozi bw’imisoro, kugira ngo abasuzumire.

Mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu wa 2024 unyura kuri www.rra.gov.rw, ugakanda ahanditse “Menyekanisha imisoro y’imbere mu gihugu” ushyiremo TIN n’ijambobanga ryawe. Ukanda ahanditse “Tax declaration”, nyuma ukande ahanditse “New declaration”, uhitemo umwaka, ukande “Submit”. Abasora bato bashobora no gukoresha *800#.

Ibipimo by’umusoro

Uretse abatanga umusoro ku nyungu hashingiwe ku nyungu nyakuri, hari n’abatanga umusoro ucishirije wa 3% y’ibyacurujwe mu mwaka, ni ukuvuga abacuruzi bafite ibyacurujwe ku mwaka biri hagati ya miliyoni 12 Frw na 20 Frw.

Abari munsi yaho batanga umusoro ukomatanyije, hashingiwe ku mubare w’ibyacurujwe mu mwaka mu kugena umusoro ukomatanyije. Kuva kuri 2 000 000 Frw kugera kuri 4 000 000 Frw bishyura umusoro ukomatanyije wa 60 000 Frw, kuva kuri 4.000.001Frw kugera kuri 7 000 000 Frw bishyura 120 000 Frw, kuva kuri 7 000 001 Frw kugera kuri 10 000 000 Frw byishyura 210 000 Frw, naho kuva kuri 10 000 001 Frw kugera kuri 12 000 000 Frw bakishyura umusoro ukomatanyije wa 300 000 Frw.

Ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu mu nzira y’ubutaka bicibwa umusoro ukomatanyije ubarwa mu buryo bwihariye. Ku modoka hashingirwa ku bwoko bw’ikinyabiziga na toni ishobora kwikorera cyangwa umubare w’abantu itwara. Nka Taxi-Voiture yishyura 88 200 Frw, mu gihe moto nini yishyura 72 000 Frw.

Izindi mpinduka zakozwe mu kumenyekanisha CIT 2024

Ku bakoze imenyekanisha umwaka ushize bagendera ku nyungu nyakuri, ku mwaka wa 2024 hazarebwa ko uwo muntu atarengeje stock yasorejeho umwaka ushize.
Ku byatunze umwuga bifite inyemezabuguzi za EBM, imenyekanisha ryo muri gasutamo cyangwa imisoro ifatirwa, igiteranyo cy’ayo mafaranga ntikigomba kurenga amafaranga system yerekana y’ibyacurujwe cyangwa purchases.

Ku musoro wishyuye mu mahanga kubyo winjije, (Foreign Tax credit) ushyiramo amafaranga wishyuye, ku mugereka ugashyiraho icyemezo cy’umusoro (Tax Certificate) giturutse muri icyo gihugu wishyuyemo.

Naho ku bijyanye n’ubworoherezwe buteganywa mu bijyanye n’umusoro, iyo wifuza kubusaba, unyura muri system ya E-tax. Hari kandi izindi mpinduka zakozwe muri iyi sisiteme, zirimo gusaba gusubiramo umusoro uwugabanya.

Ku rundi ruhande, ubu usora ashobora kwisabira urupapuro rw’imenyekanisha (Doc ID) igihe udahise urubona muri sisiteme.

Kwishyura uyu musoro bishobora gukorwa hakoreshejwe uburyo butandukanye, burimo Mobile Money, Mobicash cyangwa Internet banking.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .