Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’uko RRA ishyikirije abaguzi 80, ishimwe rihwanye na 50% by’ibihano byaciwe abacuruzi batabahaye fagitire za EBM, cyangwa bakabaha izituzuye. Ni ishimwe ryatanzwe hashingiye ku makuru batanze kuri abo bacuruzi.
Ni igikorwa gishingiye ku Iteka rya minisitiri Nº 002/24/03/TC ryo ku wa 08/03/2024 rigena ishimwe rishingiye ku musoro ku nyongeragaciro, ryateganyije ko umuguzi wa nyuma ahabwa ishimwe rya 10% by’umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe.
Mu gihe asabye inyemezabuguzi ntayihabwe cyangwa agahabwa idahwanye n’amafaranga yishyuye, akabimenyesha ubuyobozi bw’imisoro, ahabwa ishimwe ry’inyongera ringana na 50% by’ibihano byishyuwe kuri iyo nyemezabuguzi.
Umwe mu bitabiriye iyi gahunda, ubwo ishimwe ryatangwaga yakiriye asaga miliyoni 1.9 Frw kubera amakuru yatanze kuri fagitire zitandukanye atahawe, abakozi ba RRA bagaca ibihano abacuruzi bazimwimye.
Yavuze ko nyuma yo kwiyandikisha, yiyemeje ko buri uko ahashye azajya asaba fagitire ya EBM kandi ihwanye n’ibyo ahashye, uwinangiye akamutangira amakuru.
Undi wahawe ishimwe ry’ibihumbi 120,127 Frw, ni uwaguze ibintu agasaba fagitire, ariko agahabwa idahwanye n’amafaranga yishyuye, agatanga amakuru. Kugeza ubu abagera ku 58,000 bamaze kwitabira gahunda y’Ishimwe kuri TVA.
Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, avuga ko Abanyarwanda bose bamaze kubona akamaro k’umusoro batanga, ku buryo abacuruzi bakwiye kubahiriza gutanga fagitire ya EBM nk’uko biteganywa n’itegeko.
Yagize ati “Tubona abantu bakomeza kuduha amakuru, tunabashimira, tukabakangurira gukomeza kuko uyu musoro ni uwabo, ntabwo wakabaye uribwa n’umuntu wanze gutanga fagitire cyangwa se agatanga iriho amafaranga make.”
Kugira ngo umuntu yinjire mu bahabwa ishimwe kuri TVA, bisaba ko aba yariyandikishije akanze *800# agakurikiza amabwiriza cyangwa akanyura muri sisitemu ya MyRRA. Igihe akeneye gutanga amakuru, ayohereza kuri nimero 0739008010 (WhatsApp), ubundi agahabwa ishimwe rya 50% y’ibihano umucuruzi aciwe.
Uwitonze yakomeje ati “Abanyarwanda bakomeza kwitabira kuko iyi gahunda ibyiza byayo twese turabibona, nta mpamvu tutakomeza kuyitabira, tukiyubakira igihugu ariko tukabona n’ishimwe ritugarukira.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!