RRA yasabye abunganira abasora kuri gasutamo kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Gashyantare 2020 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyasabye abagera kuri 224 basoje amasomo ajyanye no kunganira abohereza cyangwa abatumiza ibintu mu mahanga muri serivisi za gasutamo, kurangwa n’ubunyamwuga muri aka kazi.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo guha ku nshuro ya gatanu impamyabushobozi aba banyeshuri 224 bari bamaze amezi atandatu bahabwa amasomo ajyanye n’uyu mwuga muri gahunda y’amahugurwa izwi nka The East Africa Customs and Freight Forwarding Practicing certificate (EACFFPC)

Komiseri wa za Gasutamo muri RRA, Uwamariya Rosine, ubwo yagezaga ijambo kuri aba banyeshuri, yashimye umurava wabaranze mu masomo yabo ariko abibutsa ko bafite umukoro wo kugaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo.

Yagize ati “Ndabaha umukoro wo gukoresha ubunyamwuga, ubunyangamugayo ndetse n’indangagaciro kugira ngo mugaragaze koko ko mwabonye ubumenyi n’ubushobozi busabwa kugira ngo mukore akazi kanyu muri serivisi za gasutamo”.

Uwamariya asanga kongerera ubumenyi abafasha abohereza n’abatumiza ibintu mu mahanga bizarushaho gutanga umusaruro mu bucuruzi cyane ko ari abantu bagaragara umunsi ku munsi muri serivisi za gasutamo.

Ati “Kuba rero bahawe ubumenyi bigiye gutuma uyu mwuga urushaho kugira akamaro no korohereza ubucuruzi muri rusange bikaba bifite icyo bivuze mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu”.

Yakomeje agira ati “Bimwe mu byo basabwa ni ugutunganya ibisabwa byose kugira ngo ibicuruzwa byoherezwe mu mahanga, rero iyo bafite ubumenyi bituma bikorwa neza kandi kinyamwuga kandi bigatuma hirindwa amakosa yakorwa ashobora kuba yagabanya umusoro cyangwa se bigatuma ibisabwa byose bitubahirizwa nk’uko amategeko abiteganya”.

Abahawe impamyabushobozi ni abigaga mu by’ibiciro bitandukanye birimo icyo amanywa, ijoro, weekend ndetse n’abaherewe amasomo ku mupaka wa Rusumo.

Umuyobozi w’ihuriro abunganira abasora muri gasutamo (RWAFFA) Bukuru Clement, yavuze ko bishimira umusaruro wavuye mu barangije amasomo yabo mu byiciro bine byabanje.

Ati “Umusaruro uwurebera mu kazi bakora umunsi ku munsi ugereranyije na mbere y’uko dutangira aya mahugurwa, usanga umusaruro ari mwiza byafashije kwihutisha serivisi byafashije kugabanya amakosa yakorwaga muri gasutumo bunganira abasora, uyu munsi rero bihagaze neza ubumenyi bwihutishije serivisi no kugabanya ayo makosa yakorwaga”.

Iyo agendeye ku musaruro abarangije batanza, Bukuru asanga n’aba amasomo bahawe ari ku rwego rwiza ruzatuma batera ikirenge mu cya bakuru babo mu bijyanye no gukora akazi neza cyangwa bakaba banabarusha.

Emmanuel Mfitumukiza ufite ikigo gikora iyi mirimo y’ubwunganizi muri serivisi za gasutamo akaba n’umwe mu barangije aya masomo y’amezi atandatu asanga hari byinshi bigeye guhinduka mu buryo yakoraga akazi.

Yagize ati “Ni byinshi bigiye guhinduka kuko akenshi iyo umuntu akora bishingira ku byo azi, iyo rero ibyo uzi byiyongereye n’ibyo ukora birahinduka, muri serivisi dutanga byanze bikunze bizahinduka kuko ubumenyi twahaye budufasha gutanga serivisi inoze nk’uko tubisabwa n’amategeko twize muri iki gihe cy’amezi atandatu.”

Ubusanzwe mbere y’uko aya mahugurwa y’igihe kirekire atangira gutangwa mu Rwanda mu 2008 abakoraga uyu mwuga wo kunganira abasora muri serivisi za gasutamo ntaho babaga barabyize, akaba ariyo mpamvu bayabona nk’ayaje kurushaho kubaha ubumenyi buzabafasha kunoza ibyo bakora.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda habarirwa ibigo 200 bifasha abasora muri serivisi za gasutamo n’abamenyekanisha imisoro babihuguriwe 600.

Abasoje amasomo uko ari 224 basabwe gukora kinyamwuga
Byari ibyishimo ku banyeshuri bashoje amasomo
Nyuma y'aya masomo bitezweho gutanga umusaruro nk'uko bagenzi babo bayahawe bawutanga
Komiseri wa za gasutamo muri RRA Uwamariya Rosine asaba abarangije amasomo kurangwa n'ubunyamwuga
Mfitumukiza avuga ko amasomo yahawe azamufasha kunoza uburyo yakoraga akazi ke
Muri uyu muhango kandi hahembwe abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi
Umuyobozi wa RWAFFA Bukuru Clement ashima umusaruro uva muri aya mahugurwa
Hafashwe ifoto y'urwibutso ku barangije amahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .