00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yakebuye abamenyekanisha avansi y’umusoro ku nyungu ku munsi wa nyuma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 September 2024 saa 10:35
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyibukije abasora bataramenyekanisha avansi ya kabiri y’umusoro ku nyungu kubikora hakiri kare, ntibirindirize iminsi ya nyuma ishobora kubateza ingorane, zirimo ibihano by’ubukererwe.

Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe mu kwezi kwa 4, ukwa 5 n’ukwa 6 muri 2024. Mu kubara iyi avansi, usora ahera ku musoro wishyuwe mu mwaka ushize, akagabanya n’igicuruzo cy’uwo mwaka, agakuba n’igicuruzo cy’igihembwe gisorerwa.

Komiseri Wungirije ushinzwe kubungabunga umusoro, Emmy Mbera, yavuze ko umuntu wese wamenyekanishije umusoro ku nyungu mu mwaka ushize, asabwa kumenyekanisha iki gihembwe cya kabiri nk’uko yamenyekanishije icya mbere mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Yakomeje ati “Niba icyo gihembwe atarakimenyekanishije, arasabwa kukimenyekanisha nacyo kugira ngo abone uko amenyekanisha n’iki cya kabiri. Utaramenyekanishije umusoro ku nyungu wa 2023 ku mpamvu runaka, zaba ziri tekiniki, zaba izitari tekiniki, nawe arasabwa kuwumenyekanisha kugira ngo abone uko amenyekanisha izi avansi zombi.”

“Guceceka rero si wo muti, si nacyo gisubizo. Ubwo ni ukuvuga ngo agenda abarirwa ibihano n’inyungu z’ubukererwe, akibwira ko ubwo batamugezeho wenda byarangiye, ariko sibyo rwose.”

Yakanguriye abasora kumenyekanisha uyu musoro hakiri kare, kuko hari ubwo sisiteme zishobora gutenguha abantu.

Yakomeje ati “Nicyo dukangurira abantu, be gutegereza umunsi wa nyuma. Sisiteme ni sisiteme, ishobora gukora twese tukishima, ariko ishobora guhurirwaho n’abantu ibihumbi mirongo cyangwa magana icyarimwe, ikaba yagenda gahoro.”

Abasora banini n’abaciriritse bakoresha E-Tax banyuze ku rubuga rwa RRA, naho abato bagakora imenyekanisha kuri telefone zabo aho bakanda *800# bagakurikiza amabwiriza.

Abasora barasabwa gukomeza gukoresha EBM

Komiseri Mbera yanagarutse ku bukangurambaga bumaze iminsi bwo gushishikariza abacuruzi kwita ku gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, rifasha mu gutanga fagitire zemewe.

Ni ikoranabuhanga ryatangiye rireba gusa abacuruzi banditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), ariko ubu rireba abacuruzi bose.

Mbera ati “Icyo tubabwira ni uko gutanga fagitire ya EBM ni itegeko, iyo utabikoze urabihanirwa. Iyo udatanze fagitire ya EBM utanditse muri TVA, agaciro ka fagitire tugakuba inshuro ebyiri. Urugero niba ucuruje ibihumbi 30 Frw, tuguca ibihumbi 60 Frw. Niba wanditse muri TVA, dufata TVA tukayikuba inshuro 10, cyangwa inshuro 20 niba ari isubiracyaha.”

Yavuze ko RRA ishyize imbaraga mu kwigisha, ku buryo abatarasobanukirwa neza babona amakuru ahagije, bitabaye ibyo guhana gusa.

Mu rwego rwo gushishikariza abaguzi gusaba fagitire za EBM, Guverinoma yagennye ishimwe rya 10% kuri TVA iri kuri fagitire ya EBM umuguzi ahawe. Iyo umucuruzi ayimwimye cyangwa akamuha idahwanye n’ibyaguzwe cyangwa n’amafaranga yishyuwe, umuguzi akabimenyesha ubuyobozi bwa RRA, ahabwa 50% by’ibihano uwo mucuruzi bamuciye.

Uwifuza kwiyandikisha muri iyi gahunda abanza kwiyandikisha akanze *800# agakurikiza amabwiriza.

Mbera yanashishikarije abasora bafite imisoro batagaragaje mbere y’umwaka wa 2023 kwigaragaza ku bushake, kugira ngo babashe kwishyura umusoro fatizo gusa hatariho inyungu z’ubukererwe.

Ni amahirwe yatanzwe kugeza ku wa 23 Ukwakira 2024. Uzacikanwa n’aya mahirwe, mu gihe atahuwe azishyura wa musoro hariho ibihano n’inyungu z’ubukererwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .