RRA yahwituye abasora bamaze umwaka bakora ibikorwa bibyara inyungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Werurwe 2020 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kirakangurira abasora kudakererwa mu kurangiza inshingano zo gukora imenyekanisha ndetse no kwishyura imisoro kuko uwo bibayeho yisanga agomba kwishyura yongeyeho umuzigo w’ibihano aba yikururiye.

Ubu butumwa bwahawe abasora, bakorera mu turere twa Kicukiro na Gasabo batangiye ibikorwa bibyara inyungu mu mwaka ushize wa 2019, ubwo bari bahuye n’abakozi ba RRA muri iki cyumweru mu bihe bitandukanye.

Ikiganiro cyahawe abasora bo mu Karere ka Kicukiro, bari bateraniye kuri Hiltop Hotel, cyibanze ku misoro y’ibanze irimo; umusoro ku nyungu, umusoro wa TVA, umusoro ku bihembo, amahoro ya Gasutamo ndetse n’umusoro ufatirwa (witholding taxes).

Umukozi wa RRA, Jeanne Uwigoroye yeretse aba basora ko ari bwo bagiye guhura n’umusoro ku nyungu kuko biyandikishije mu mwaka ushize wa 2019.

Ati "Bitewe n’igicuruzo wagize ushobora kubarirwa mu batanga umusoro ucishirije cyangwa ugatanga umusoro ushingiye ku nyungu nyakuri".

Abatanga umusoro ucishirije ni ababa badashobora kwikorera ibaruramari risesuye, bagize igicuruzo kiri hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni 12 Frw ku mwaka. Aba bishyura umusoro uri hagati ya 60,000, 120,000, 210,000 cyangwa 300,000 Frw bitewe n’uko igicuruzo kigenda gikura.

Abagira igicuruzo kiri munsi ya miliyoni ebyiri nta musoro batanga, ariko bakora imenyesha ry’ibikorwa bakoze.

Uko umusoro ucishirije ubarwa

Ufite igicuruzo ku mwaka kiri munsi ya 2,000,000 Frw, nta musoro yishyura ku mwaka cyangwa ku gihembwe. Ufite igicuruzo cya 2,000,000 Frw – 4,000,000 Frw, yishyura umusoro wa 60 000 Frw ku mwaka na 15 000Frw ku gihembwe.

Ufite igicuruzo cya 4,000,001Frw – 7,000,000 Frw, yishyura umusoro wa 120 000Frw ku mwaka n’uwa 30 000Frw ku gihembwe. Igicuruzo cya 7,000,001 Frw –10,000,000 Frw, hishyurwa 210 000Frw ku mwaka na 52 000 Frw ku gihembwe.

Naho ufite igicuruzo cya 10,000,000 Frw – 12,000,000 Frw, yishyura umusoro wa 300 000Frw ku mwaka na 75 000Frw ku gihembwe.

Abandi bishyura umusoro ku nyungu ugenekereje ni abafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 12 na miliyoni 50 aho bashobora kwishyura 3% by’igicuruzo babonye cyangwa se baba bashobora kwikorera ibaruramari risesuye bakishyura umusoro ku nyungu babonye.

Uyu musoro ku nyungu isesuye uba uri hagati ya 0%, 20% na 30% bitewe n’ingano y’inyungu. (Inyungu iyo itageze ku 360,000 Frw itangirwa umusoro wa 0% naho inyungu iri hagati ya 360,000 na 1,200,000 Frw umusoro uyitangwaho ungana na 20% mu gihe inyungu iri hejuru ya 1,200,000 itangwaho umusoro wa 30%).

Ibi byiciro bivuzwe haruguru bikoreshwa n’abasora banditse ku giti cyabo, amasosiyeti yo inyungu abonye yose ibarirwa umusoro wa 30%.

Aba basora basabwa kuba batanze umusoro ku nyungu w’umwaka ku bikorwa bakoze muri 2019 bitarenze tariki ya 31 Werurwe. Bazahita banatangira gukora nk’abandi basanze mu mwuga bamenyereye ibijyanye n’umusoro utangwa mu bihembwe. Uyu musoro wo mu bihembwe utangwa ungana na 25% by’umusoro uba watanzwe ku mwaka wose.

Imenyekanisha ry’uyu musoro ndetse no kuwishyura rikorwa bitarenze tariki ya 30 Kamena, ku gihembwe cya mbere, Igihembwe cya kabiri itariki ntarengwa ni iya 30 Nzeri naho igihembwe cya gatatu itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu ni iya 31 Ukuboza.

Hanyurwimfura Thierry, umwe mu bitabiriye ibi biganiro na RRA asanga ari ingirakamaro ko haba amahugurwa nk’aya kuko bituma usora amenya neza icyiciro aherereyemo akamenya igihe cyo gukora imenyekanisha no kwishyura umusoro. Kuri we yifuza ko aya mahugurwa yahoraho akaba kenshi.

Abasora bashya iyo baganira na RRA baba bisanzuye bagatanga n'Ibitekerezo kugira ngo barusheho gusobanukirwa n'amategeko y'imisoro
Abasora bo muri Kicukiro basanga uku guhwiturwa mu mategeko y'imisoo gukwiye guhoraho
Jeanne Uwigoroye atanga ibisobanuro ku itegeko rigenga ibihembo
Mukarugwiza Judith umukozi wa RRA asobanura ibijyanye n'amategeko y'imisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .