Iki cyemezo kije gisanga ikindi RRA imaranye imyaka, yahawe cya ISO 9001:2015 kubera imikorere n’imitangire ya serivisi nziza “Quality Management System.”
Ibi byemezo uko ari bibiri, byatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga kigenzura ibipimo ngenderwaho mu mikorere (International Organisation for Standardization), biza bishimangira intambwe RRA igezeho mu mitangire ya serivisi n’ubuziranenge bwazo.
Komiseri Mukuru wungirije mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Kaliningondo Jean-Louis yavuze ko guhabwa iki cyemezo bishimangira intambwe ikigo cyateye mu gukoresha ikoranabuhanga, cyane ko amakuru kibitse abonwa gusa n’abo agenewe.
Yagize ati “Guhabwa iki cyemezo byaturutse kuri gahunda yashyizweho yo kurinda umutekano w’amakuru tubitse; kuko harebwa inzira dukoresha mu kubika no guhererekanya amakuru, hakarebwa niba abantu bayabona aribo bakwiye kuyabona koko. Harebwa kandi niba aho amakuru abitswe hacunzwe neza, yaba inyubako ubwayo n’ibindi”
Akomeza agira ati “Buri muntu areba gusa ibyo yemerewe kubona; urugero niba ushinzwe kwakira imenyekanisha ry’imisoro, ntuba ufite uburenganzira n’ububasha bwo kureba uburyo iyo misoro yishyurwa kuko bitari mu nshingano zawe.”
Kaliningondo yavuze ko uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa na RRA mu kurinda amabanga y’abayigana ari uburyo bugezweho bityo amakuru aba abitswe mu buryo bwizewe.
Ati “Kubika amakuru bigera no ku mpapuro ku buryo bidashobora gusomwa na buri wese uretse umuyobozi mukuru cyangwa undi ubifitiye ububasha.”
Guteza imbere ikoranabuhanga mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro biri mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugira ngo harusheho kunozwa no kwihutisha imitangire ya serivisi.
Ubuyobozi bwa RRA bwemeza ko kunoza imitangire ya serivisi no gukoresha ikoranabuhanga ryizewe ari kimwe mu bifasha abasora kuzuza inshingano zabo mu buryo buboroheye, bityo bikanarushaho kuzamura imyumvire mu birebana n’imisoro.
Ku ruhande rw’abasora, Umuyobozi wa Sosiyete y’Ubucuruzi bw’Ibikoresho by’Ubwubatsi SOFARU, Ruterana Edouard, yabwiye IGIHE ko icyizere cy’uko amakuru yabo abitswe neza n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gituma bakora batekanye.
Ati “Kuri ubu ntitukigira impungenge kuko twamenye ko amakuru yacu arinzwe neza. Hashize igihe dukorana n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, ariko twishimira iterambere iki kigo cyakunze kugaragaza mu birebana n’ikoranabuhanga.”
Kubona icyemezo cya ISO ni ishema kuri RRA no ku Rwanda muri rusange, kuko mu bigo bisaga 54 by’imisoro n’Amahoro byo muri Afurika icy’u Rwanda kiri muri bike bikoresha uburyo bugezweho kandi mpuzamahanga mu kurinda amakuru y’abasora mu buryo bunoze.
Ubuyobozi bwa RRA busanga kubona ibi byemezo aba ari ishema ariko kandi bigatera n’imbaraga zituma igipimo kigezweho kitagomba gusubira inyuma, intego ikaba kurushaho gutanga servisi zinoze.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!