RRA yaburiye abacuruzi banga gutanga fagitire ya EBM n’abazamura ibiciro ku mukiriya uyisabye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyaburiye abacuruzi bose bafite ingeso mbi yo kwanga guha fagitire ya EBM abakiliya babagurira ndetse n’abazamura ibiciro iyo bayisabwe, ko uzabifatirwamo azahanwa by’intangarugero.

Ni nyuma y’uko humvikanye amakuru ko hari abacuruzi banga gutanga fagitire ya EBM bakabeshya abakiliya ko imashini iyitanga yagize ikibazo cyangwa ko kugira ngo ayihabwe hari amafaranga agomba kongera ku kiguzi yatanze.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Uwitonze Paulin, yavuze ko abanga gutanga fagitire ya EBM badashaka kwiyubakira igihugu kandi bahagurukiwe.

Ati “Turababurira cyane kuko abo ntabwo bafite umuco mwiza kandi ntabwo bashaka kwiyubakira igihugu [...] ntabwo tuzahwema gukurikirana ibikorwa nk’ibyo kugira ngo bahanwe n’amategeko kuko ibyo bakora ntabwo byemewe.”

Uwitonze yavuze ko RRA ifite abakozi hirya no hino mu gihugu bakurikirana ibikorwa nk’ibyo by’ubujura kuko umucuruzi wanze gutanga fagitire ya EBM aba anyereje umusoro watanzwe n’umukiliya.

Yibukije ko umukiliya iyo agiye kugura ikintu runaka aba ari we utanze umusoro kandi ayo mafaranga ari yo yinjira mu isanduku ya Leta akubaka ibikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu birimo imihanda ya kaburimbo, amashuri, amavuriro, amasoko n’ibindi.

Yasabye abaturage ko igihe cyose baguze ikintu bagomba kwibuka gusaba fagitire ya EBM kugira ngo umusoro batanze utanyerezwa.

Ati “Umuguzi agomba gutsimbarara akavuga ngo ‘mumpe fagitire iriho igiciro cya nyacyo’ umucuruzi yabyanga akamureka akajya kugurira ahandi cyangwa agatanga amakuru ku kigo cy’imisoro n’amahoro.”

Yasobanuye ko nta mucuruzi ugomba gutegereza ko asabwa fagitire ahubwo agomba kuyitanga igihe cyose agize icyo agurisha kuko ari itegeko.

Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bemereye IGIHE ko rimwe na rimwe iyo bagiye kugura ibicuruzwa basaba fagitire ya EBM abacuruzi bakababwira ko imashini iyitanga yapfuye, bagahitamo kuyihorera.

Muri abo baturage hari n’abavuga ko batita ku gusaba iyo fagitire bitewe n’uko badasobanukiwe akamaro kayo.

Iraguha Simon Pierre ati “Nkunze kutabyitaho kuko mba numva ntacyo iyo fagitire yamarira kuko nta muntu uzayimbaza.”

Mu baganiriye na IGIHE hari abavuga ko haba ubwo basabye fagitire ya EBM, umucuruzi akababwira ko igiciro kiri bwiyongere ariko natayibaha kigabanyuka.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Uwitonze Paulin, yavuze ko abanyereza imisoro bahagurukiwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .