Ibi byagarutsweho ku wa Kane, tariki ya 23 Kamena 2022, ubwo Perezida wa Rotary International, Shekhar Mehta, yasuraga Isomero Rusange rya Kigali ryubatswe bigizwemo uruhare na Rotary Club Kigali-Virunga ifatanyije n’abaterankunga na Guverinoma y’u Rwanda. Ryuzuye ritwaye agera kuri miliyari 4,1 Frw.
Iri somero kugeza ubu ribarizwamo ibitabo 34.010, ibisomerwa kuri internet 613 n’ibikozwe mu buryo bw’amajwi 87.
Shekhar Mehta yatemberejwe ibice bitandukanye by’iri somero birimo ahagenewe abana, abakuru, abasomera kuri internet n’ibyihariye bigenewe abifuza gusoma, gukora inama n’ibindi bikorwa.
Yashimye abagize igitekerezo cyo kurishinga, avuga ko ibyo bakoze bihura neza n’intego ya Rotary yo gusakaza ibyishimo mu bantu.
Yagize ati “Ntekereza ko paradizo imeze nk’isomero, ni byiza rero kuba hari abayikoze. Uyu ni umushinga mwiza abantu bose bashobora kubonamo inyungu; abakuru n’abana bashobora kuza aha bagakina, bakishima kandi inshingano za Rotary ni uguha abandi ibyishimo.”
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko iri somero ritanga umusanzu ugaragara mu burezi bw’u Rwanda.
Yagize ati “Iri ni isomero rifunguriye buri muntu wese, haba abana bari mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na kaminuza n’undi wese ushaka gukora ubushakashatsi baraza bagasoma.”
Yakomeje avuga ko iri somero rifasha cyane mu burezi bw’u Rwanda kandi ko ryatanze umusanzu mu kuzamura umuco wo gusoma mu gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we yashimye ibikorwa bya buri munsi bya Rotary, anavuga ko bikwiye kugera mu Rwanda rwose.
Ati “Ibikorwa bya Rotary birivugira haba iri somero, ibikorwa byo gufasha abarwayi ba kanseri n’umutima, guha amazi abaturage n’ibindi batekereza bagiye batugaragariza twifuza ko imitekerereze yabo yagera mu gihugu hose.”
Yaboneyeho umwanya wo gusaba Rotary gukomeza uwo murongo kuko ibikorwa byayo bihuye neza n’imitekerereze ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Rotary International igizwe n’abantu bakora ibikorwa by’ubugiraneza ku Isi. Uyu muryango wita ku bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, uburezi, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi abaturage, kunoza imitangire y’amazi meza, guhangana n’ibyorezo, guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.
Yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Gashyantare 1905. Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,4 babarizwa muri Rotary Clubs 46.000 mu bihugu n’uduce birenga 220.









Amafoto: Rwema Bugingo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!