Byagarutsweho na Guverineri Wungirije muri Rotary mu Karere ka 9150 ari na ko u Rwanda ruherereyemo, Carole Karema, wemeje ko uwo muryango ugira uruhare rukomeye mu gufasha mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Ati “Rotary yo mu Rwanda igiye kuzuza imyaka 60, ubu dufite abanyamuryango 550 ariko ntabwo bihagije, dukeneye kwiyongera kuko hari aho usanga ibihugu bifite abanyamuryango barenga 5000.”
Yakomeje ati “Urebye imishinga tujya dukora mu nzego zitandukanye usanga kuri ubu tumaze gukora imishinga y’arenga miliyoni 10$. Uba usanga abanyamuryango bacu bafite inararibonye mu bintu bitandukanye, twishyira hamwe tugatekereza ibibazo dufite muri sosiyete dushaka ibisubizo bidufasha kubikemura.”
Yemeje ko Rotary itanga urubuga ku bantu bakenera gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete muri rusange kandi ko biri no mu ntego zayo.
Ati “Kuri ubu ubuyobozi bwacu budusaba kwishakamo ibisubizo, Rotary ni urubuga rufasha abantu gushakisha ibisubizo ku bibazo tubona muri sosiyete tubarizwamo.”
Uretse ibyo bikorwa kandi yagaragaje ko urubyiruko rufashwa kunguka ubumenyi mu birebana n’imiyoborere hagamijwe kurutoza, cyane ko ari rwo shingiro rya Rotary y’ejo hazaza.
Ati “Urubyiruko ni rwo ahazaza ha Rotary y’ejo, uyu munsi ni byo ikoranabuhanga ryaraje, ariko dutangiye kubona ko riri kubatwara mu bindi bintu ariko turi kureba uko twakora ngo ribafashe kwiyubaka, kwiga, guhanga udushya no kuyobora neza.”
Yagaragaje ko Rotary Club mu Rwanda igira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kugeza amazi meza ku baturage, ubuzima, isuku n’isukura, uburezi, kuzamura imibereho y’abaturage ndetse no kubakira ubushobozi abagore n’abakobwa.
Rotary y’u Rwanda igizwe na Rotary Clubs zibarizwamo abantu bakuru, Rotaract Clubs zibarizwamo abiga muri Kaminuza ndetse na Interact Clubs zibarizwamo abiga mu mashuri yisumbuye.
Kuri uyu wa 8 Werurwe 2025, Rotary yungutse izindi Clubs ebyiri za rotaract Clubs ari zo Rotoract Kepler College ndetse na Rotaract East African College.
Mu rwego rwo gushyigikira abakiri bato buri mwaka, Rotary itegura gahunda yo kwigisha abato no kubatoza kuvamo abayobozi beza b’ejo hazaza aho hahurizwa hamwe abarenga 500.
Kuri iyi nshuro hari hateranyijwe abarenga 800 bigishwa uburyo bwo guharanira kuvamo abayobozi beza b’ejo hazaza ndetse no guhanga udushya.
Hanahembwe kandi abanyamuryango ba Rotaract na Interact bagize uruhare mu bikorwa bihindura imibereho y’abandi.
Mu bahembwe harimo abakoze imishinga inyuranye ndetse n’abagiye bagira uruhare mu kwinjiza abanyamuryango benshi.
Umunyeshuri wiga muri Kagarama Secondary School, Atete Gretta Ame, yashimangiye ko guhabwa ishimwe bibatera imbaraga, yemeza ko yinjiye muri uwo muryango mu rwego rwo kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
Ati “Ntabwo nari nakabonye ahantu bakwigisha ubumuntu, ngo bakubwire ko ukwiye no kureba ku bandi. Mu ishuri uriga ugamije gutsinda ngo usohoke ubone amafaranga, ariko inyuma cyangwa hanze hari abandi uba ukwiye gutekerezaho. Ibyo rero ni byo byankuruye kwinjiramo.”
Lorena Kessy Waihiga Mwangi, yashimangiye ko ishimwe bahawe ryabateye imbaraga kandi risobanuye ko ibyo bakora bigaragarira buri wese, bityo ko bagiye gukomerezaho.
Yavuze ko abakiri bato bakwiye kurangwa n’indangagaciro nziza zigamije iterambere muri rusange no kwiyumvamo ko bashobora kugira impinduka nziza kuri sosiyete.




















Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!