00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rotary Club yiyemeje kongera umubare w’abanyamuryango (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 August 2022 saa 09:55
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango Rotary Club bwatangaje ko kuva uyu mwaka watangira bamaze kunguka abanyamuryango bashya kandi bafite intego yo kubongera kugira ngo u Rwanda rubashe guhinduka akarere.

Ni ibyemerejwe mu mwiherero w’iminsi ibiri abanyamuryango ba Rotary Club Virunga bakoreye mu Karere ka Bugesera mu mpera z’icyumweru gishize uyobowe na Prof Geoffrey Rugege uherutse kwimikwa.

Prof Geoffrey Rugege kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yahoze ari Umuyobozi wa African Leadership University (ALU).

Mu byaganiriweho muri uyu mwiherero harimo igenamigambi ry’ibizakorwa muri uyu mwaka wa 2022/23, birimo kongera abanyamuryango no kwagura ibikorwa byo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Abatanze ibiganiro muri uyu mwiherero barimo Jean D’Amour Manirere, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije Guverineri w’Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, na we akaba abarizwa muri Rotary Club Musanze-Murera.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi wari witabiriye uyu mwiherero yashimye indangagaciro za Rotary Club.

Ati “Indangagaciro za Rotary ni zo umuyobozi wese akwiye kugira, nize byinshi cyane muri uyu mwiherero nzasangiza bagenzi banjye dukorana.”

Akamanzi kandi yemereye ubufasha n’ubufatanye uyu muryango wa Rotary Club.

Masterjerb Paul Birungi wahoze ari Umuyobozi Wungirije wa Guverineri w’Akarere mu Rwanda mu 2017/18, akaba anabarizwa muri Rotary Club ya Kigali-Virunga, yavuze ko hari icyizere cyo kongera abanyamuryango.

Ati “Mu minsi mike cyane umwaka ugitangira twinjije abanyamuryango 15 bashya muri ‘Club’ yacu. Ni igitego rero gikomeye kwinjinza aba banyamuryango bashya kandi ni abayobozi batandukanye hano muri iki gihugu. Ni ibintu biduha icyizere cy’uko hari n’abandi benshi bazaza muri uyu muryango.”

Masterjerb Paul Birungi avuga ko intego bafite nka Rotary Club mu Rwanda ari ukugira amashami [clubs] menshi kugira ngo bazahindure u Rwanda Akarere ka Rotary Club. Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali-Virunga bavuye kuri 35 none bageze kuri 50.

Ibyo bizagerwaho ari uko nibura mu Rwanda hari ama ‘Clubs’ agera kuri 80. Gusa mu mategeko agenga uyu muryango, iyo igihugu kigize ama ‘Clubs’ 40 kiba cyemerewe kuba kigizwe akarere noneho andi asabwa kugira ngo yuzure 80 akagenda avuka gahoro gahoro.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera ‘Clubs’ za Rotary zigera kuri 10 ndetse intego ihari akaba ari uko muri uyu mwaka hazashingwa ‘Club’ imwe muri buri karere kugira ngo nibura uzarangire 40 zisabwa zimaze kuboneka.

Birungi ati “Turifuza ko twahindura u Rwanda, Akarere ka Rotary ubundi tukaboneraho gukora ibikorwa byinshi by’iterambere ry’abaturage bacu. Rotary ifite amafaranga menshi ku Isi ashorwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturage.”

Kugeza ubu Rotary Club mu Rwanda igizwe na Clubs zigera ku 10 zirimo Rotary Club Kigali Mont Jali, Musanze-Murera,Rotary Club Kalisimbi, Rotary Club Kigali Virunga, Rotary Club Kigali Doyen, Rotary Club Gasabo , Rotary club Seniors, Rotary club Kivu Lake, Rotary club Butare.

Rotary Club District 9150 igizwe n’ibihugu 10 birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga, Prof Geoffrey Rugege
Umwe mu bakiriwe muri Rotary Club Kigali Virunga
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yashimiye indangagaciro ziranga Rotary Club
Ndibwami Alex ni umwe mu bakiriwe muri Rotary Club Kigali Virunga
Masterjerb Paul Birungi wahoze ari Umuyobozi Wungirije Guverineri w’Akarere mu Rwanda mu 201718, akaba anabarizwa muri Rotary Club ya Kigali Virunga yavuze ko bafite intego yo kongera Abanyamuryango
Byari ibyishimo ku banyamuryango bashya muri Rotary Club
Alex Ndibwami, umugabo wa Clare Akamanzi ubwo yakirwaga muri Rotary Club Kigali Virunga
Abanyamuryango ba Rotary Club Virunga bahuriye i Nyamata mu mwiherero w'iminsi ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .