00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rotary Club Kigali Mont Jali yizihije imyaka 25 y’ibikorwa bizamura abaturage, itangiza imishinga itatu izatwara miliyoni 100 Frw

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 November 2024 saa 08:18
Yasuwe :

Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali bizihije isabukuru y’imyaka 25 bakora ibikorwa bitandukanye bihindura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, banahiga kuzakora imishinga itatu irimo uwo gufasha abana barwaye Autism no guha ibikoresho urubyiruko ruva mu magororero ngo rushobore kwikorera rutandukane no gusubira mu byaha.

Ni ibirori byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, hagarukwa ku bihe byaranze imyaka 25 Rotary Club Kigali Mont Jali imaze ibayeho ifasha mu gukemura ibibazo by’Abanyarwanda.

Mu bikorwa yakoze harimo ibijyanye n’uburezi, gutanga amazi meza, kubungabunga ibidukikije n’ibindi bigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Ifatanya n’izindi kuko ubu mu Rwanda hari Clubs 11, buri yose ikagira ibikorwa igenda ikorera mu baturage bijyanye n’ibyo uyu muryango ku rwego mpuzamahanga wagiye ushyiraho bose bakabikurikiza.

Perezida wa Ratary Club Kigali Mont Jali, Freddy Mutanguha, yavuze ko mu myaka 25 bamaze, bakomeje kugendera mu murongo wo kwishakamo ibisubizo mbere yo kujya gukomanga ahandi.

Ati “Kuba tumaze imyaka 25 bituma tureba inyuma tukareba aho twavuye nk’umuryango wagiye ufasha sosiyete mu buryo butandukanye, tugafatanya n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu kugira ngo tugende dutanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bahura na byo ariko tukagenda tubyikemurira kuko birazwi ko mu gihe hari ikibazo, Abanyarwanda turi aba mbere kwishakamo ibisubizo.”

Yahamije ko muri iki gihe bizihiza imyaka 25 hari imishinga itatu biyemeje gushyiramo imbaraga kugira ngo bafashe abantu bafite ingorane mu buzima bwabo.

Iyi irimo uwo gufasha abafite ubumuga bw’uruhu bahura n’ibyago bitandukanye nk’iyo bari ku izuba kuko uruhu rwabo rutabasha kuryihanganira, rugacika ibisebe ndetse bikazavamo n’uburwayi bwa kanseri.

Ati “Twiyemeje rero ko twabafasha kugira ngo bashobore kurinda umubiri wabo cyane cyane dushaka amavuta yabugenewe kugira ngo basige ku mubiri wabo izuba ntirikomeze kuwangiza, bagira n’ikibazo gikomeye cyo kureba kure, twashatse abaganga batandukanye barimo inzobere zo kuvura amaso bareba amaso yabo aho ageze mu kureba kure, twifuza rero mu byo turimo gukora mu bukangurambaga twatangiye uyu munsi, kugira ngo dushobore kubagurira ‘lunettes’ zishobora gutuma bareba neza.”

Mutanguha yavuze ko abana bafite ubumuga bw’uruhu bakunda kunanirwa kwiga ndetse bamwe bakava mu ishuri kuko baba batabasha kureba ku kibaho bigatuma badindira mu masomo.

Ati “Ni ikintu cyadukoze ku mutima, ko mu gihe bazaba bari mu ishuri bashobora kureba ku kibaho nk’abandi bana, bashobora gusoma nk’abandi kuko twasanze abenshi muri bo baradindira mu kwiga.”

Mutanguha kandi avuga ko hari abantu usanga iyo babyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu bibatera ipfunwe nyamara na bo ari abana nk’abandi bakwiye uburenganzira bungana aho kubaheza.

Undi mushinga ni uwo gufasha ikigo cya Autism Rwanda gifasha abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe kuko basanze umubyeyi ubafasha afite ingorane z’ubushobozi buterwa n’uko ibyo uburezi bw’abo bana busaba ababyeyi batabasha kubyishyura.

Ati “Aba bana nubwo bavutse bafite ubumuga bikanabagora kubasha kwisanzurana n’abandi, ariko biirashoboka ko bakwiga bakamenya ubwenge kuko ntabwo ari ubumuga. Iryo shuri twifuza kurifasha kugira ngo na bo bashobore gufasha abandi babyeyi kuko harimo ikibazo ko ibyo bakeneye birenze iby’amashuri atandukanye n’ubushobozi baba bakeneye buba ari bwinshi.”

Yanavuze ko bateganyije gufasha urubyiruko rwahuye n’ibyago byo gufungwa bakazakorana n’abayobozi b’amagororero ku buryo rwakwigishwa imyuga irimo ubudozi, rukazavayo ruhabwa imashini zibafasha kwiteza imbere, bikanagabanya imibare y’abongera kujya mu bikorwa bibasubiza mu byaha.

Igikorwa cy’ubukangurambaga batangiye kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, kizamara amezi ane hakusanywa miliyoni 100 Frw azafasha mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga.

Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Mont Jali n’izindi bahise batangira ibikorwa byo gutanga inkunga yabo ngo bikorwe byihuse kuko bifitiye igihugu akamaro.

Rotary Club Kigali Mont Jali igizwe n’abanyamuryango 44, barimo bane bashya bakiriwe kuri uyu munsi. Abo ni Akbar Mbirizi, Alphonse Munyantwali, Dr. King Rugagi Kayondo na Jimmy Karangwa.

Wari umwanya wo kungurana ibitekerezo ku mishinga bakoze n'ibategereje imbere
Wabaye umwanya wo kurebera hamwe ibyo bagezeho mu myaka 25 ishize
Munyantwali Alphonse uyobora FERWAFA yakiriwe nk'umunyamuryango mushya
Byari ibyishimo ku bantu bose bitabiriye ibi birori
Meya w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel na we yari yifatanyije na Rotary Club Kigali Mont Jali
Perezida wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Freddy Mutanguha yavuze ko bashimishijwe no kumara imyaka 25 bakora ibikorwa bitanga ibisubizo ku bibazo by'abaturage
Rosine Kamagaju (iburyo) ufite ishuri ryita ku bana barwaye Autism ari mu bashima ko aho Rotary Club igeze ikahasanga ikibazo iruhuka gikemutse
Abayobozi bafatanya gukata umutsima banishimira imyaka 25 Rotary Club Kigali Mont Jali imaze ivutse
Byari ibyishimo ku bantu bose bitabiriye ibi birori
Buri wese yagiye avuga amafaranga agiye gutanga kugira ngo haboneke miliyoni 100 Frw zo gushyira mu mishinga itatu batangije

Amafoto:Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .