00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rotary Club Kigali Virunga yateye ibiti by’imbuto mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abagiraneza, Rotary Club Kigali Virunga, wafashije abaturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi gutera ibiti 1000 by’imbuto ziribwa, ubasaba kurushaho kubungabunga ibidukikije no kwita ku buzima.

Rotary ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturge nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Bigendanye n’intego zayo, Rotary Club Kigali Virunga ku wa Gatandatu, tariki 25 Nzeri 2021, yateye ibiti by’imbuto ziribwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021.

Uyu muryango wasabye Abanyakinigi kurushaho kubungabunga ibidukikije no kwita ku buzima kuko igiti gifite uruhare runini mu buzima haba mu mirire, mu kurwanya isuri no guhumeka.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, bishimiye iki gikorwa bavuga ko izi mbuto zizabafasha mu kurwanya imirire mibi no kwiteza imbere kandi ko bagiye kurushaho kuzibungabunga.

Kankindi Philomène yagize ati “Iki gikorwa twacyakiriye neza kandi turashimira aba badutereye ibi biti. Izi mbuto tuzazirya turwanye imirire mibi ndetse n’amafaranga twajyaga tugura imbuto tuyazigame cyangwa tuyagure n’ibindi.”

Umuyobozi w’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, Benimana Jean Pierre na we yashimye abahuje imbaraga kugira ngo igikorwa kigende neza.

Yagize ati “Iki gikorwa turacyishimiye kandi turashimira Rotary International n’abandi bafatanyabikorwa. Ibi biti by’imbuto bizadufasha kurwanya imirire mibi kandi umubiri wacu urazikeneye. Ibi bindi byo bizadufasha kubona imishingiriro ndetse nibikura tuzabikuramo n’imbaho, tugiye kubibungabunga bidufashe kubaho neza.”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda akaba n’umunyamuryango wa Rotary Club, Peter Vrooman, yavuze ko bishimira gukorana n’abaturage mu bikorwa by’ubugiraneza.

Yagize ati “Ndatekereza ko ikintu cy’ingirakamaro kuri twese ni ugukorera hamwe ngo dufashe umuryango twese tukabyumva kimwe, tugakora ikintu cy’ingirakamaro ku muryango tubamo, yaba mu buzima, kubungabunga ibidukikije nk’uko uyu munsi twateye ibiti, mu burezi aho hose turi kumwe nka Rotary. Nk’umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu bitandukanye ni ngombwa gukorera hamwe.”

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga, Suman Alla, yavuze ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira igitekerezo cya Perezida Paul Kagame cyo guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Byari ngombwa kugira uruhare mu bikorwa byo gufasha abatuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, ni ugushyigikira igitekerezo cya Perezida Paul Kagame uhora ashakisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Uyu ni umudugudu mwiza bitari mu Rwanda gusa no muri Afurika, natwe tugomba kugira uruhare mu iterambere ry’abawutuye.”

Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour, avuga ko uyu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza ku baturage batishoboye mu ngeri zitandukanye ariko ko banagerageza kwita no ku kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Twifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Kinigi dutera ibi biti kandi murabona ko n’abo babikoraga. Ibi bibigisha kumenya ko na bo babishoboye bagahinga ibiti bizabafasha guhangana n’imirire mibi no kurengera ibidukikije.”

Rotary Club Kigali Virunga yanateye ibiti 1000 bisanzwe mu Mudugudu wa Nyakinama.

Iki gikorwa cyatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo One&Only Gorilla’s Nest, urubyiruko rwa Rotaractors, Akarere ka Musanze n’abita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nka Zamara, Hope Ethiopia, Peace Corps, GGGI n’abandi.

Kugeza ubu Rotary y’u Rwanda ifite abanyamuryango 157 bari muri clubs zirindwi zirimo iya Rotary Club Kigali-Doyen, iya Kigali-Mont Jali, Musanze Murera, Butare, Kigali-Gasabo, Kigali-Virunga na Bugoyi Ibirunga.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yifatanyije n'abaturage gutera ibiti
Abanyamuryango ba Rotary mu Rwanda bifatanyije n'abana bo mu Kinigi mu gutera ibiti
Rotary ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza
Rotary Club Kigali Virunga n'abafatanyabikorwa batandukanye bateye ibiti by’imbuto ziribwa mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze
Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Virunga bifatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye mu gutera ibiti
Hatewe ibiti bisanzwe ndetse n'iby'imbuto
Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d Amour, avuga ko bazakomeza ibikorwa by'ubugiraneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .