Rotary Club Kigali Doyen yishyuriye mituweli abana 200 bo mu Muryango OVC Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Doyen bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abana 200 b’imfubyi n’abandi batishoboye babarizwa mu Muryango OVC Rwanda, ufasha abafite ibibazo bitandukanye.

Rotary Club Kigali Doyen kimwe n’izindi clubs eshanu zikorera mu Rwanda ibarizwamo abagiraneza bitangira guhuza ubufasha mu guhangana n’ibibazo Isi ifite nko gukemura amakimbirane, kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa binyuze mu gutanga urukingo no gufasha abababaye.

Uyu muryango wakusanyije miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda akaba yashyikirijwe OVC Rwanda, umuryango ukorera mu Karere ka Kicukiro, ufasha abana bafite ibibazo by’ubuzima biganjemo imfubyi, abafite ubumuga n’abo mu muhanda bakuwe hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi ushinzwe Umutungo muri Rotary Club Kigali Doyen, Kaburame Julien, yabwiye IGIHE ko mu ntego bihaye harimo gufasha abatishoboye ari nayo mpamvu bafashije OVC Rwanda kugurira abana mituweli.

Ati “Muri Rotary dufite ibikorwa dukora dukurikije ingingo nka zirindwi tugenderaho, rero nk’aba bari batwegereye batubwira ko abana bafasha bakeneye mituweli ni yo mpamvu twabafashije kuko mu ntego zacu harimo gufasha abatishoboye.”

Umuryango OVC Rwanda wishimiye kuba Rotary Club Kigali Doyen yawugeneye ubwisungane mu kwivuza kuko kugeza ubu wari utarabonera abana za mituweli.

Uhagarariye Umuryango OVC Rwanda, Uwamahoro Emmanuel, yavuze ko bashimishijwe n’inkunga Rotary yabateye kuko batari bafite ubushobozi buhagije.

Yagize ati “Kugeza ubu abana nta mituweli bari bafite bitewe n’uko umugiraneza wari watwishyuriye undi mwaka twagize ibyago agapfa. Kugeza ubu rero twari tutarabona ubushobozi bwo kubishyurira indi ariko turanezerewe ko Rotary idufashije kubonera abana ubwishingizi mu kwivuza.”

Iki gikorwa kigamije kwihutisha umubare w’abamaze gutanga umusanzu wabo ujyanye n’ubwisungane mu kwivuza.

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 cyo hagati ya Nyakanga na Nzeri 2020, cyasojwe abaturage bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 80,1.

Rotary Club Kigali Doyen ni imwe muri club esheshatu zikorera mu Rwanda, zirimo iya Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Gasabo na Butare zibarizwamo abanyamuryango 122.

Rotary Club Kigali Doyen yishyuriye mituweli abana 200 bo mu Muryango OVC Rwanda
Abanyamuryango ba Kigali Rotary Club Doyen bakusanyije miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda yo kwishyurira abana b'impfubyi n'abatishoboye mituweli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .