Rotary Club Kigali Doyen yatanze miliyoni 13 Frw zizafasha CHUK na King Faisal guhashya Coronavirus

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Gicurasi 2020 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abagiraneza wa Rotary Club Kigali Doyen washyikirije Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) n’Ibyitiriwe Umwami Faisal inkunga ya Miliyoni 13 Frw yo kubifasha mu gushyigikira abarimo abaganga bari ku isonga mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus.

Iki gikorwa cyabereye muri CHUK kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020 nyuma y’icyakorewe muri King Faisal ku wa Gatatu.

Rotary Club Kigali Doyen n’izindi clubs eshanu zikorera mu Rwanda ibarizwamo abagiraneza bitangira guhuza ubufasha mu guhindura Isi nziza bakemura amakimbirane, uburezi, kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa binyuze mu gutanga urukingo no gufasha abababaye.

Kuva icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyagaragara mu Bushinwa, kigakwira Isi yose, abaganga bari mu bitangiye kugica intege no kwita ku bacyanduye. Baritanga cyane bita ku barwayi b’iyi ndwara idafite umuti n’urukingo.

Mu gutanga umusanzu wayo ngo abakozi bo kwa muganga n’abarwayi babagana bubahirize amabwiriza yo kwirinda, Rotary Club Kigali Doyen yahaye Ibitaro bya King Faisal miliyoni 5 Frw, inagenera CHUK miliyoni 8 Frw.

Ni inkunga yakusanyijwe n’abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Doyen ifatanyije na Rotary Club Bruxelles-Renaissance yo mu Bubiligi n’undi mushinga witwa Chaîne de l’Espoir, umaze imyaka itatu ukorana na Rotary y’u Rwanda mu buvuzi bw’indwara zihariye zifata abana.

Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, yabwiye IGIHE ko bahisemo gufasha ibitaro kubona ibikoresho by’ubwirinzi ku babikoramo n’ababigana.

Yagize ati “Twatanze amafaranga. Ibitaro nibyo bizahitamo niba bigura udupfukamunwa cyangwa hand sanitizers (imiti isukura intoki). CHUK twayigeneye hafi miliyoni 8 Frw mu gihe King Faisal ari miliyoni 5 Frw. Si amafaranga menshi ariko yatanzwe ku bw’umutima ukunze. Turabashimira ku byo mukora, ni akazi gakomeye ko kwita ku buzima bwacu.’’

Rotary Club isanzwe ikorana n’ibitaro bitandukanye mu Rwanda aho itumiza abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye bakavura abaturage ku buntu.

Umuyobozi wa CHUK, Dr Hategekimana Théobald, yashimye Rotary Club isanzwe ibafasha mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati “Dufitanye imikoranire myiza kuva kera. Hari igikorwa cyabayeho ku bufatanye n’itsinda ry’abaganga bo mu Buhinde, bavuraga abarwayi benshi kandi bafite uburwayi bukomeye. Bahuguraga abantu bacu kandi byatanze umusaruro.’’

Yavuze ko muri ibyo bikorwa havuriwemo abana bari baravukanye ibibazo by’umutima bagakira kandi ababyeyi babo bari baratakaje icyizere.

Yakomeje avuga ko inkunga bahawe yatanzwe mu gihe cyiza kuko izafasha mu kurinda abakozi n’abarwayi kwandura Coronavirus.

Ati ‘‘Kuva COVID-19 yatangira, twari turi imbere ku ruhembe, wasangaga abakozi batinya, bafite ubwoba. Gutanga serivisi utirinze wari kurwara, hari abaduhaye ibyo gufasha abaganga, bituma bakora batekanye kandi n’abatugana na bo bameze neza.’’

Rotary Club Kigali Doyen yaherukaga gushyikiriza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) inkunga ya litiro zisaga 900 z’imiti isukura intoki (hand sanitizers) n’ibikoresho by’isuku birimo ‘kandagira ukarabe’ 160, bifite agaciro ka miliyoni 12 Frw mu guhangana na Coronavirus. Yanatanze indi nkunga ya miliyoni 3 Frw yo gushyigikira Umuryango w’Ubugiraneza ’Solid Africa’ wita ku barwayi batagira kivurira bagafashwa kubona amafunguro.

Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, yavuze ko bahisemo gufasha ibitaro mu kuzirikana akazi gakorwa n'abaganga
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, yavuze ko inkunga yatanzwe yerekana ko abanyamuryango bayo bashima akazi gakomeye gakorwa n'abaganga
Umuyobozi wa CHUK, Dr Hategekimana Théobald, yavuze ko inkunga bahawe yabagezeho mu gihe gikwiye cyo gukaza ingamba zo guhangana na Coronavirus
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy n'umwe mu banyamuryango bayo Ida Alexandra witabiriye iki gikorwa
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy (ibumoso) ashyikiriza Umuyobozi wa CHUK, Dr Hategekimana Théobald, sheki ya miliyoni zigera ku munani z'amafaranga y'u Rwanda
Perezida wa Rotary Club Kigali Doyen, Sebera Eddy, Ida Alexandra na Kayitare Florent nyuma yo gutanga inkunga yagenewe kugura ibikoresho byo gufasha abakozi n'abagana ibitaro kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Nyuma y'igikorwa cyo gutanga inkunga, abayobozi b'Ibitaro bya CHUK n'abanyamuryango ba Rotary Club Kigali Doyen bafashe ifoto y'urwibutso
Rotary Club Kigali Doyen yatanze inkunga ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda yo gufasha Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal muri ibi bihe Isi yugarijwe na Coronavirus

Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .