00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rotaract SFB yahaye abana 100 ibikoresho by’ishuri

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Rotaract Club ya SFB yafashije abana 100 batishoboye kubona ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu, ibitabo, boite mathematicals n’udupfukamunwa.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Muyange muri Kicukiro ku wa 16 Ukwakira 2021, aho abo banyeshuri basanzwe biga. Barimo 50 bo mu mashuri abanza na 50 bo mu cyiciro rusange.

Rotaract Club ya SFB ni imwe muri Rotaract Clubs enye, zihura na Rotary Clubs zirindwi zikubaka Rotary Club y’u Rwanda. Ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by’ubugiraneza n’ibigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi wa Rotaract SFB, Mutabazi Winnie, yasobanuye ko hatekerejwe ku karere batangamo ibyo bikoresho bagahitamo Kicukiro; na none bareba ishuri rifite abanyeshuri benshi b’amikoro make bagasanga ari G.S Muyange.

Ati “Twaje kuri iri shuri tuganiriza ubuyobozi bwaho, butubwira ko hari abanyeshuri badafite ibikoresho. […] Mu gihe cy’itangira baba bakeneye amakayi, amakaramu, boite mathematical, n’udupfukamunwa tubafasha kwirinda icyorezo ntiwatwirengagiza.”

Uwase Delphine wiga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye, yabwiye IGIHE ko atari yakabonye ibikoresho by’ishuri “kuko iwacu tutifashije”.

Ati “Nazaga [kwiga] ariko nandika mu [makayi] yo mu wa mbere kuko impapuro zitari zarashize.”

Uwo mwana w’umukobwa wanahembwe na mugenzi we w’umuhungu ku bwo kuba barahize abandi mu mwaka ushize, imbamutima ze azisangiye na bagenzi be bavuze ko bari baratangiye kwiga ariko bavanga amasomo kubera amakayi make.

Uwitwa Tuyiringire Fabrice yagize ati “Ibi bikoresho bigiye kumfasha kwiga ntavanga amasomo ngo nyandike mu ikayi imwe, bityo imyigire yanjye itere imbere nta kiyibangamira.”

Umwariwase Sandrine ni umubyeyi w’abana babiri biga kuri iryo shuri ariko umwe ni we wafashijwe. Yavuze ko byamworohereje kuko yari akibashakira ibikoresho by’ishuri.

Ati “Bari bacyifashisha ibyo bakoresheje mu mwaka ushize nitegura kubashakira ibindi ariko kuba umwe muri bo abibonye biramfashije cyane.”

Umuyobozi wa G.S Muyange, Mukundabantu Martin, yavuze ko kuba ubu bufasha butanzwe mu itangira ry’amashuri bizabafasha kugenzura neza imyigire y’abanyeshuri kuko hari ababa batiga neza babitewe no kubura ibikoresho.

Yakomeje ati “N’impanuro zatanzwe zigaragaza ko tugiye gutangira neza ku buryo intego twari twihaye muri uyu mwaka tuzazigeraho.”

“Iyo ufashije umwana akureba umuri imbere, ijambo umubwiye ntabwo ashobora kuryibagirwa. [...] Aravuga ati ‘nanjye nzakura, nkore cyane nige, ngere ku rwego najye mfasha abandi. Muri make ni nko kubiba.”

Uwo muyobozi, abanyeshuri n’ababyeyi babo bashimiye Rotaract SFB, baboneraho gukangurira n’abandi kugira umutima ufasha kuko “bidasaba ibya mirenge”.

Rotaract SFB kimwe n’izindi ikora n’ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, kwishyurira abaturage Mituweli no kubafasha kubona amazi meza, guha abangavu ibikoresho by’isuku n’ibindi.

Abanyamuryango ba Rotaract SFB yatanze ubufasha
Bimwe mu bikoresho byatanzwe
Hatanzwe n'ibitabo ndetse n'ibikoresho by'isuku ku bangavu
Umuyobozi wa GS Muyange, Mukundabantu Martin (iburyo) n'Umuyobozi wa Rotaract SFB, Mutabazi Winnie
Uwase Delphine ni umwe mu bahawe ubufasha wavuze ko yari atarabona ibikoresho by'ishuri
Ifoto y'urwibutso yafashwe abanyeshuri bari hamwe n'abanyamuryango ba Rotaract Club SFB ndetse n'abarimu babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .