Rotaract Club y’Umujyi wa Kigali yabonye umuyobozi mushya (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nyakanga 2020 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Scovia Mutoni yatorewe kuyobora Rotaract Club y’Umujyi wa Kigali mu 2020/21 asimbuye Dennis Otangocinge, Umunya-Uganda wari umaze umwaka afite izo nshingano.

Umuhango wo kwimika Umuyobozi mushya wa Rotaract Club y’Umujyi wa Kigali (Rotaract Club of Kigali City) wabaye ku wa 4 Nyakanga 2020.

Perezida ucyuye igihe wa Rotaract Club y’Umujyi wa Kigali, Dennis Otangocinge, wakurikiye uwo muhango hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amashusho yavuze ko mu byo bishimira harimo gutsura umubano n’izindi Rotaract na Rotary Club mu Rwanda no mu mahanga.

Mu bikorwa bishimira byaranze manda ya 2019/20 harimo imishinga ibiri irimo uw’Ishuri ribanza rya Nyacyonga riherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, werekeye isuku n’isukura.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2019 bashyikirije iryo shuri ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’asaga miliyoni 5 Frw birimo ikigega cy’amazi, kandagira ukarabe, ahajugunywa imyanda n’impapuro z’isuku abakobwa bifashisha bari mu mihango.

Ni igikorwa Rotaract Club of Kigali City yateguye ifatanyije na Rotary Club Kigali Virunga na Rotaract Kampala Kibuli yo muri Uganda. Cyari icyiciro cya kabiri cy’uwo mushinga.

Hari kandi umushinga ugamije amahoro wo gutanga ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa mu Nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, iki gikorwa nacyo bafatanyije n’izindi Club zo mu Rwanda no mu mahanga.

Dennis Otangocinge yavuze ko muri ibyo bikorwa bagize ibihe byiza mu bufatanye n’izindi Club mu Rwanda no hanze yarwo.

Yagize ati “Rotaract Club Kigali City yagize ibihe byiza cyane by’umubano n’izindi Club mu Rwanda no hanze yarwo.”

Perezida mushya Scovia Mutoni yabwiye IGIHE ko mu mishinga afite harimo kongera umubare w’abanyamuryango kuko basanze mu bindi bihugu hari ibifite Rotaract zirenga 40 ariko mu Rwanda hari izitarenga eshanu.

Mu gihe Isi yose iri mu bihe bidasanzwe bya COVID-19 imishinga yose barateganya kuyijyanisha no gutanga ubufasha aho bukenewe ku bagizweho ingaruka n’icyo cyorezo.

Mutoni yavuze ko azumva ko umwaka we wagenze neza igihe umwana w’umukobwa udashobora kwibonera impapuro z’isuku zikoreshwa ari mu mihango, azigeraho byoroshye.

Ati “Ikindi kintu ari nacyo cyerekezo cyanjye cy’ibanze ni igihe abana b’abanyarwanda batabasha kubona Cotex bazaba bazibona nibwo nzumva ko umwaka wanjye wagenze neza.”

Yavuze ko uwo mushinga bakiri kunononsora uzagera mu gihugu hose uhereye mu bice by’icyaro. Ikindi ngo nubwo abari muri icyo cyiciro bose batazibonera rimwe ariko ngo manda ye izarangira hari umubare bazaba biyemeje ugezweho.

Umuyobozi w’Urubyiruko rwa Rotary Club Virunga akaba na Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Adam Shauib Onoze, yabwiye abakibyiruka gukora cyane kuko aribyo bizatuma bagera ku ntego bihaye.

Ati “Nta waguhatiye kuba umunyamuryango ariko igihe wamubaye ugomba gukora nk’umunyamuryango, iki ni ikintu cy’ingenzi. Niba warasinye kuba umunyamuryango bivuze ko witeguye gufasha umuryango mugari. Ibyo ab’ubushize bakoze byagezweho kubera ubufatanye mu banyamuryango. Kandi ibyo mwagezeho muri uyu mwaka bigomba kwiyongera.”

Rotaract ihuriza hamwe urubyiruko rufite umutima wo gufasha, ni umuryango uvuka ku muryango w’abagiraneza utanga ubufasha muri sosiyete, Rotary ugizwe n’abato n’abakuru.

Umuryango wa Rotary mu Rwanda uyoborwa na Rugera Jeannette; ufite ibyiciro bitandukanye birimo icy’abakuru aricyo Rotary, abiga muri Kaminuza bazwi nka ‘Rotaract’ n’abo mu mashuri yisumbuye bitwa ‘Interact’.

Mutoni Scovia wabaye Perezida mu mwaka ushize yari Visi Perezida. Rotaract Club of Kigali City yavutse mu 2012 ubu ifite abanyamuryango 45 barimo 12 bayinjiyemo mu 2019.

Scovia Mutoni uzayobora Rotaract Club y’Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2020/2021 yari afite akanyamuneza
Scovia Mutoni yabaye Perezida wa Cyenda wa Rotaract Club Kigali City
Scovia Mutoni yambitswe umudari na Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga, Jwala Kumar
Scovia Mutoni yifuza ko umwangavu utabasha kubona Cotex yazazimugezaho mu mwaka w'ubuyobozi bwe
Birungi Paul Masterjerb wigeze kuba Umuyobozi Wungirije Guverineri wa Rotary District 9150 yasabye urubyiruko rwo muri Rotaract Club of Kigali City kurangwa n'umurava n'indangagaciro zikwiye
Scovia Mutoni mu ifoto y'urwibutso na Birungi Paul Masterjerb wabaye Umuyobozi Wungirije Guverineri wa Rotary District 9150 (ibumoso); Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Adam Shauib Onoze na Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga, Jwala Kumar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .