Rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati n’iya KBC ziri kurimbishwa mu isura nshya

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Kanama 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali uri kuvugurura amasangano y’imihanda [Rond-points] arimo iryo mu mujyi rwagati n’irya KBC (Kigali Business Center) aho ari kurimbishwa mu isura nshya idasanzwe.

Icyemezo cyo kongerera ubwiza Rond-points zo mu Mujyi wa Kigali kijyanye n’icyerekezo cyawo cyo gukomeza guhanga ahantu hafasha abantu kuruhuka, kwiyungura ubumenyi no kugaragaza ubwiza bwawo ku bawutemberamo.

Rond-points yo mu Mujyi wa Kigali rwagati n’iy’imbere ya KBC nizuzura, abantu bashobora kuzisura bakaziruhukiramo kuko zizashyirwamo intebe na internet nziramugozi.

Ubusanzwe isangano ry’imihanda [Rond-point] ryubakwa nka bumwe mu buryo bunoze kandi buhiga ubundi mu koroshya inyuranamo ry’ibinyabiziga mu mahuriro y’imihanda.

Umujyi wa Kigali warenze ku koroshya uburyo ibinyabiziga bitembera, unatekereza ubwo kubyaza umusaruro ubusitani bwo muri rond-point ku buryo abantu babutembereramo bakanaruhuka.

Mu kuvugurura rond-points hitawe ku kubaka inzira z’abanyamaguru, gutera ubwatsi bw’ubusitani butoshye, gushyiramo intebe zo kwicaraho, gusiga amarangi, kwifashisha ikoranabuhanga mu kuhira indabo, gushyiramo amashanyarazi na internet.

Umuhanga mu guhanga inyubako muri Afrilandscape yatsindiye isoko ryo kuvugurura rond-point, Murama Jacques, yasobanuye ko mu gishushanyo mbonera hari ibyongerewemo bitari bisanzwe.

Yagize ati “Rond-point yo mu Mujyi izaba ifite umwihariko kuko abantu bazajya bayijyamo bafite ahantu ho kwicara bitandukanye n’uko byari bimeze. Ntabwo ari ikoraniro ry’abantu, hari inguni izajya ijyamo nk’abantu bane cyangwa batanu bashobora kwicara nk’ahantu nka hatandatu. Ntabwo hateganyirijwe guhurira abantu benshi.’’

-  Isura nshya ku bareba n’abaruhukira muri rond-points

Mu kuvugurura rond-points hari ibintu bishya byongewemo birimo na internet ishobora gufasha abantu kujyana n’ibigezweho.

Murama yakomeje ati “Internet izaba irimo, Umujyi wa Kigali warabiteganyije ndetse abantu bazaba bafite ahantu bacomeka hafi y’izo ntebe ku buryo babona umuriro.’’

Mu byashingiweho mu gukora igishushanyo mbonera cya rond-points hitawe ku muco w’igihugu n’ubutumwa bukeneye gutangwa.

Ati “Rond-points zose urebye uko ziteretse, iyo mu Mujyi wa Kigali, iya Sonatubes na KBC, zitanga ubutumwa butandukanye. Niba uvuye Sonatubes hari ibibumbano byaguhaye ikaze, ushobora kuzajya ugera mu mujyi ukabona uko igihugu kibayeho n’ubuzima bw’abagituye, ko bishimye cyane. Bizaterwa n’ibibumbano bizajyamo kuko bizaba bisobanura umuco Nyarwanda.’’

Mu gutera ubusitani bw’indabo zateganyijwe hazibandwa ku zifite umwihariko mu muco Nyarwanda.

Murama anavuga ko mu bizashyirwa muri rond-point harimo n’amatara azaba yaka byihariye bijyanye n’umwihariko w’ahantu.

Akomeza ati ‘‘Nka KBC ku mugoroba wasangaga abantu benshi bakunda kuhicara. Kuko hazajyamo imikindo miremire hari uburyo amatara yaka bigatanga isura nziza. Rond-point ya KBC izaba ifite umwihariko ku buryo inzira ziyirimo, umuntu uri muri Kigali Heights azajya azibona agendeye ku matara.’’

Kugeza ubu nta buryo bwateganyijwe abantu bashobora kugama imvura nyinshi cyangwa izuba ry’igikatu.

Ati “Ibijyanye n’izuba hari aho abantu bicara hari imikindo ku buryo nimara gukura bizatanga igicucu ndetse n’amazi asanzwemo agatanga amafu mu gihe hajemo akayaga. Ku zuba wakwicaramo ariko ntabwo ku mvura wagumamo.’’

Mu gufasha abantu bashobora kuhinjirana ibyo kurya no kunywa, hateganyijwe ahazashyirwa poubelle zo kujugunyamo imyanda.

Imirimo yo kuvugurura rond-points iri kwihutishwa; biteganyijwe ko mu byumweru bine hazaterwa indabo, hanatunganywa uburyo bwo kuzuhira hifashishijwe ikoranabuhanga, bishobora kurangira mu kwa Cyenda.

Kuri rond-point y’Umujyi wa Kigali hari gutunganywa inzira z’abanyamaguru no kubaka inkuta zizifashishwa nk’ahantu wo kwegama ku bicaye.

Bitarenze Ugushyingo abantu bazaba baratangiye kuhatemberera kuko intebe n’amatara bizaba byarashyizwemo ndetse n’indabo zimaze gukura.

Afrilandscape yahawe ikiraka cyo kubaka rond-point izaba ifite amezi atatu yo kuzitaho.

Umujyi wa Kigali uteganya ko nihatangira gukoreshwa abantu bahatemberera nta kiguzi bazacibwa.

Nibura 6% by’ubuso bw’Umujyi wa Kigali mu gishushanyo mbonera bwahariwe ahantu ho kuruhukira. Mu bindi bice bikomeje gutunganywa ngo bigenerwe bene ibi bikorwa harimo igishanga cya Nyandungu, ahazwi nka Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.

Ni ibikorwa ubuyobozi bwashyizemo imbaraga, aho buteganya ko mu gihe mu 2050 abatuye uyu mujyi bazaba bageze kuri miliyoni 3.8 bavuye kuri miliyoni 1.3, uyu mujyi ugomba kuba ufite ibidukikije bihagije kandi abaturage bafite ahantu hakwiye ho kuruhukira.

  • Imiterere ya Rond-point ya KBC niyuzura
Imbere ya KBC na KCC hateganyirijwe ahantu habereye ijisho, abantu bashobora no kwicara mu gihe bashaka kuruhuka
Ku mugore ucira amazi, kuri Rond-Point iri imbere ya KBC na Kigali Convention Centre izaba ibereye amaso
Ishusho igaragaza imiterere ya rond point iri hagati ya KBC, Kigali Convention Center na Kigali Heights
  • Uko isangano ryo mu Mujyi wa Kigali rwagati rizaba rimeze
Rond point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ni uku izaba imeze niyuzura
Muri izi rond-points hateganyijwe uburyo abantu bashobora kuzajya bicara, bagakoresha na internet izaba irimo
Ibice bizaba bigize rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati
  • Imirimo yo kubaka yaratangiye
Rond-point ya KBC nayo yatangiye kurimbishwa mu buryo buzaba bubereye ijisho
Imirimo iri kwihutishwa ku buryo mu minsi ya vuba izi rond-point zizatangira gukoreshwa
Imirimo yo kuvugurura rond-point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati imaze igihe iri gukorwa
Muri izi rond-point hazanaterwamo indabo z'ubwoko butandukanye
Rond-Point yo mu Mujyi wa Kigali ni uku yasaga mbere yo kuvugururwa

Amafoto ya IGIHE: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .