00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Roger Winter wari inshuti y’u Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 10:24
Yasuwe :

Umwanditsi w’Umunyamerika, Roger Winter, wari inshuti ikomeye y’u Rwanda aherutse kwitaba Imana. Uyu mugabo yambitswe imidari ibiri y’ishimwe na Perezida Kagame kubera ibikorwa by’ubwitange yakoreye igihugu.

Ni inkuru yatumye bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bongera kugaruka ku buzima uyu mugabo wari ufite imyaka 88 yabanyemo nabo ndetse n’ibikorwa by’ubwitange yakoze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ko Winter yakoze ibikorwa bigamije kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa byo gufasha impunzi bitazibagirana.

Ati “Roger Winter wahawe n’u Rwanda, imidari y’ishimwe y’Uruti n’Umurinzi yapfuye. Ibikorwa bye mu mateka n’uburyo yarwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibikorwa bye yakoranye n’impunzi bizahora byibukwa. Twihanganishije umuryango we n’inshuti.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha igifaransa OIF, Mushikiwabo Louise, yavuze ko ari umuntu washakiye abandi amahoro.

Ati “Nahuye nawe mbere muri za 90 hanze ya Kaminuza ya Delaware, nyuma y’imyaka mike aba umuntu wa mbere watanze impuruza kuri Jenoside. Amahoro washakiye abandi agukikize mu buturo bwawe bushya Roger!!”

Roger Winter yari inshuti ya Gen Maj Fred Gisa Rwigema, akajya amuganiriza ibibazo bye by’impunzi hanyuma amwemerera ko agiye gusa n’ubishyira ahagaragara akaba nk’umuvugizi w’icyo kibazo cy’Abanyarwanda cyasaga n’icyibagiranye.

Ibi byaje gutuma nk’umwanditsi akora Raporo yiswe Refugees in Uganda and Rwanda: The Banyarwandan tragedy muri Mata 1983, ivuga ko mu 1969 hatangijwe igikorwa cyo kubarura abanyarwanda bose batuye muri Uganda, hagamijwe kubirukana mu gihugu.

Yagaragaje ubuzima bushaririye abanyarwanda banyuragamo agamije kumenyekanisha ikibazo cyabo no kubatabariza ku mahanga.

Roger Winter azwiho kandi kuba yarafashe iya mbere nk’umunyamerika agasura ibice byari byarabohowe n’abasirikare ba RPA Inkotanyi mu gihe mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, asura n’ahiciwe Abatutsi benshi barimo nk’i Nyarubuye.

Roger yifashishije amakuru yakuye mu Rwanda mu kwereka Abanyamerika n’amahanga ukuri kw’ibyaberaga muri iki gihugu, ashinja Leta zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu cye kutagira icyo gikora mu guhagarika iyo Jenoside.

Roger winter yambitswe umudari w’ishimwe mu 2010, aho Perezida Kagame yamwambitse impeta y’ishimwe ryo kubohora igihugu yiswe ‘Uruti’ ihabwa abanyarwanda n’abanyamahanga bagize uruhare mu kubohora Igihugu hakaba.

Yaje guhabwa kandi n’impeta y’ishimwe ryo kurwanya Jenoside izwi nk’Umurinzi ihabwa abanyarwanda n’abanyamahanga bagize uruhare mu kurwanya no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu mugabo yapfuye ku wa 25 Mutarama 2023 afite imyaka 88.

Roger Winter yari inshuti y'akadasohoka y'u Rwanda
Winter yambitswe imidali ibiri na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .