Robert Jenrick ni umwe mu banyepolitike bakomeye mu Bwongereza, cyane ko yabaye Minisitiri ufite mu nshingano abinjira n’abasohoka kuva mu 2022 kugeza mu 2023. Kuri ubu ni umwe mu babarizwa mu ishyaka ry’aba-conservateurs bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza.
Mu 2023 nibwo Robert Jenrick yeguye ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka kubera kutemeranya na Guverinoma y’ishyaka rye ku buremere bw’ingingo ziha ireme gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Uyu mugabo yavuze ko umushinga mushya w’itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda utari ufite uburemere buzatuma amategeko atongera kwitambika iyi gahunda.
Nyuma y’igihe ibi bibaye, uyu mugabo yongeye kugaruka kuri iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda nubwo yamaze guteshwa agaciro n’ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi mu Bwongereza, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru LBC.
Abajijwe niba natorerwa kuyobora ishyaka ry’aba-conservateurs, azabyutsa iyi gahunda, Robert Jenrick yagize ati “Yego nabikora. Ndashaka iyi gahunda y’u Rwanda ifite imbaraga zirushijeho. Ibi nibyo nasabye mu mpera z’umwaka ushize.”
“Turashaka gahunda izadufasha gufata abantu (abimukira) bakinjira mu gihugu ubundi tukabohereza mu gihe cy’amasaha cyangwa iminsi aho kuba ibyumweru n’amezi. Nemera ko ibyo bishoboka. Byari gukunda iyo Guverinoma yari ku butegetsi muri icyo gihe yemera impinduka njye n’abadepite 60 bo mu ishyaka ry’aba-conservateurs twatanze.”
Kimwe mu byo abo mu ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza bagendeyeho batesha agaciro iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ngo ni uko ihenze, ingingo Robert Jenrick atabona kimwe nabo kuko ashimangira ko ikibazo cy’abimukira kibahenda kurusha amafaranga yari gukoreshwa muri iyi gahunda.
Ati “Sinzi aho iyo mibare (y’amafaranga) bayikuye, ariko gahunda yari ihenze, gusa ikibazo cy’abimukira gihenze kurushaho. Ndashimangira ko ikibazo cy’abimukira binjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko gitwara iki gihugu miliyari z’Amapawundi buri mwaka. Icyo kiguzi kiri kwiyongera kandi simbona ko kizagabanuka no mu minsi iri imbere.”
Muri Nyakanga 2024 ubwo Keir Rodney Starmer n’ishyaka rye ry’abakozi batorerwaga kuyobora u Bwongereza bahise batangaza ko batesheje agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ni icyemezo cyanenzwe na benshi bashingiye ku kuba iri shyaka nta kindi gisubizo ryatanze ku kibazo cy’abimukira kimaze igihe cyugarije u Bwongereza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!