Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri yasabiwe kuburana afunzwe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabiye Robert Bayigamba wigeze kuba Ministiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Rwanda kuburana afunzwe nyuma yo kugaragaza ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko yakoze ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya n’icyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo rwaburanishije kuri uyu wa Gatatu Bayigamba, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa.

Bayigamba yitabye Urukiko ari kumwe na Niyomugabo Christophe, umwunganira mu mategeko. Ubwo yageraga imbere y’Inteko Iburanisha Umucamanza yamubajije niba ibyaha aregwa abyemera, asubiza ko atabyemera byose.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanurire Urukiko ibyo bukurikiranyeho Bayigamba, maze uwari ubuhagarariye avuga ko akurikiranyweho ibyaha bibiri kandi biteganywa n’ingingo ya 174 na 177 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko ikirego cyatanzwe n’uwitwa Hagenimana Jean Claude wavuze ko ku wa 27 Nzeri 2018, yagiranye amasezerano y’ubugure na Bayigamba wari uhagarariye Ikigo Manumetal Ltd abereye umunyamigabane wacyo 100%.

Amasezerano yari ashingiye ku bugure bw’ibibanza bitatu biri mu Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.

Bumvikanye ko azamwishyura miliyoni 850 Frw ariko mu kumwishyura bashyiramo ko amwishyuye avansi ya miliyoni 220 Frw, bumvikana ko ikinyuranyo gisigaye azakimwishyura mu gihe kitarenze ukwezi uhereye igihe bagiranye amasezerano.

Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko Bayigamba yatangiye gushyira amananiza kuri Hagenimana biza kurangira amenye ko bya bibanza byagurishijwe undi muguzi ariwe Teremafu Ltd.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko mu nyandiko mvugo ubwo yari mu ibazwa yemeye ko yagurishije na Hagenimana Jean Claude kandi ikibanza kimwe mu byo yamugurishije yari yaragitanzeho ingwate muri ADEPR.

Hari umutangabuhamya witwa Kamali Fabien (Umukomisiyoneri) ari nawe wahuje Bayigamba na Hagenimana wasobanuye ko we ubwe yabajije Bayigamba impamvu atagurisha na Hagenimana amubwira ko hari izindi mbaraga zamubujije kugurisha ibyo bibanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwe rye, Bayigamba yemeye ko yagiranye amasezerano y’ubugure na Teremafu Ltd. Ibi ngo ni ukugurisha ikintu cy’undi kuko yagurishije ubu butaka kandi mu nyandiko bwari ubwa Hagenimana kuko bari baramaze kugirana amasezerano y’ubugure.

Bayigamba na Me Niyomugabo bahawe umwanya wo kwisobanura maze bavuga ko amasezerano ya mbere yayagiranye na ADEPR ku wa 16 Nyakanga 2016.

Bari bemeranyije ko ADEPR izamwishyura miliyari 1.5 Frw ku butaka bwose ariko nyuma baza kubura ubwishyu, ariko bari baramuhaye miliyoni 385 Frw. Asigaye bari kumwishyura mu gihe cy’umwaka utarenzeho.

Tariki 14 Kanama 2018, nibwo bicaranye n’abayobozi bashya ba ADEPR bumvikana ko gahunda yo kugura itakibaye kubera ibibazo bari bafite. Ari nabwo bahise banzura ko ashaka undi muguzi uhagura nyuma agasubiza ADEPR amafaranga bari bamuhaye.

Bayigamba nibwo yahise ashaka Hagenimana ngo agure aho hantu ariko ngo nawe amuha amafaranga make nyuma biza kuba ngombwa ko ubugure butaba ahita yitabaza undi muguzi ariwe Teremafu Ltd.

Yavuze ko adahakana ko abereyemo umwenda Hagenimana ari nayo mpamvu ari gukora ibishoboka ngo amwishyure ndetse avuga ko yiteguye kwishyura amafaranga yari yahawe na buri muguzi mu nzira bakumvikana.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa umwanya busaba Urukiko gutegeka ko Bayigamba aburana afunzwe kuko kumurekura kwaba ari ukumuha umwanya ngo akomeze abeshye abandi.

Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko impamvu basaba ko aburana afunzwe ari uko yakwihisha ubutabera kuko nta mutungo we yahomba muri iki gihugu cyane ko n’umuryango we uba mu mahanga. Ikindi ngo yasibanganya ibimenyetso.

Bayigamba yashimangiye ko ari umuntu uzwi wakoze imirimo ikomeye mu gihugu ndetse akaba n’umushoramari utahunga igihugu ngo asige ubucuruzi bwe. Yavuze ko adashobora gutoroka ubutabera kuko byonyine Manumetal Ltd ifite agaciro ka miliyari 3.3 Frw.

Me Niyomugabo yashimangiye ko umukiliya we adashobora gutoroka ubutabera kuko no mu mateka ye bitigeze bibaho ko anakurikiranwaho icyaha.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 18 Ugushyingo 2019, Saa kumi z’umugoroba.

Bayigamba wigeze kuba Minisitiri akurikiranyweho kwiha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza