RNC ikomeje guhirikira ibyaha byayo ku nzirakarengane z’iyicarubozo rya CMI

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Itangazamakuru ry’Umutwe w’iterabwoba wa RNC, ribiba icengezamatwara rirwanya Guverinoma y’u Rwanda, rikomeje gukwirakwiza ibinyoma bigamije kugirira nabi umunyarwanda Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu, uheruka gufungwa na CMI.

Mu biganiro bya Radio Itahuka ku wa 26 Kanama, yaburiraga abanyarwanda baba mu mahanga yita ‘opozisiyo’, kuba maso kubera ko “u Rwanda rwohereje ba maneko bo kubashakisha no kubica mu bihugu baherereyemo.”

Mu kugaruka kuri abo ba maneko, uwatangaga ikiganiro wiyitaga “umunyapolitiki”, yavuze ko “Rev. Jean de Dieu Singirankabo wafungiwe na CMI muri Uganda umwaka ushize, yageze i Washington DC muri Amerika mu minsi mike ishize. Ntabwo nkora mu nzego z’umutekano za Uganda ngo menye ibyo yaziraga, ariko niba Uganda igushinje ubutasi cyangwa gukorana n’u Rwanda, dukwiye gushyira Imana ku ruhande tukagufata nk’umwanzi n’umunyabyaha!”

Rev. Jean de Dieu Singirankabo ni umwe mu banyarwanda bafunzwe n’Urwego rwa Uganda Rushinzwe iperereza rya gisirikare, CMI, ajugunywa ku mupaka wa Kagitumba ku wa 12 Kamena 2019, nyuma y’ibyumweru bitandatu by’iyicarubozo rikomeye mu kigo cya gisirikare cya Mbuya, ku buryo bageze n’aho bashaka kumukata ubugabo, bamuziza ko yanze kwifatanya na RNC.

Uyu mugabo yabaga muri Uganda kuva mu 2006 ubwo yatangiraga kuhakorera ibwirizabutumwa, mu izina rya ADEPR Pentecostal Church International, nk’uko Virunga Post yabitangaje.

Itahuka ikomeza kwibasira Pasiteri Singirankabo watotejwe na CMI, iti “Ndaburira mwe bantu mujya mu rusengero, by’umwihariko abo muri RNC no muri opozisiyo, uyu mupasiteri ni umwe muri ba maneko u Rwanda rurimo kohereza mu bihugu birimo abantu benshi bo muri opozisiyo n’impunzi z’Abanyarwanda, kubashakisha no kubica kubera ko ubutegetsi bwo mu Rwanda bufitiye ubwoba opozisiyo.”

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, yatangajwe no kuba RNC ishobora gutinyuka igashinja umuntu kuba umwicanyi.

Ati “Haba hari umuntu w’umunyabyaha kurusha aba baterabwoba ba RNC, bakoze amabi menshi muri Congo, muri Uganda bakabikorera abanyarwanda b’inzirakarengane, ndetse no mu Rwanda bakoresheje gerenade zabo?”

Yakomeje ati “Bakorera iyicarubozo abanyarwanda b’inzirakarengane mu nzu z’ibanga za CMI, ariko bagashaka kumvisha umuntu utabazi ko abanze kwifatanya n’ibikorwa byabo by’iterabwoba ari bo banyabyaha.”

Abakozi ba RNC muri Uganda nka Rugema Kayumba, mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo gukorera iyicarubozo abanyarwanda mu murwa mukuru Kampala no mu bindibice bya Uganda, bagatabwa muri yombi bashinjwa ubutasi, ibintu nyamara bitigeze bigaragarizwa ibimenyetso.

Amakuru yaje no kwemeza ko ubwo CMI yataga muri yombi Pasiteri Singirankabo, byari muri wa mugambi wo gushimuta abantu, nta n’ikimenyetso na mba gihari, ahubwo ari ukugira ngo bamuhatire kujya muri RNC, ubyanze agahura n’akaga. Benshi bahisemo inzira y’umubabaro aho kwiyunga ku bakora iterabwoba.

Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu akomeje guharabikwa n'imiyoboro y'icengezamatwara ya RNC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .