RITCO yiyemeje gutwara abagenzi miliyoni 3.5 muri uyu mwaka nyuma yo gukuba kabiri ibyerekezo byayo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikora ubwikorezi, Rwanda Interlink Company Limited, RITCO, cyatangaje ko cyifashishije imodoka 50 nshya giherutse kugura ziyongera ku zo cyari gisanganywe, giteganya kuzatwara abagenzi miliyoni 3.5 mu 2020.

RITCO yatangiye mu 2016 nyuma y’iseswa rya ONATRACOM, itangirana imodoka 33 yari itijwe na leta y’u Rwanda kugira ngo yiyubake. Ni ikigo cyahise cyiha intego yo kugira imodoka 163 mu myaka itanu.

Mu myaka itatu irengaho gato, kimaze kugira imodoka 133 zirimo 50 za Yutong cyamuritse kuri uyu wa Gatanu. RITCO igatangaza ko intego yari yihaye mu myaka itanu bamaze kuyigeraho ku kigero cya 84%.

Abagenzi icyo kigo gitwara bariyongereye. Bagitangira mu 2016 abagenzi bari bake, nyuma y’umwaka umwe batangira kwiyongera kuko RITCO yatwaye abagenzi 191 000 kubera serivisi nziza n’imodoka yagiye igura, mu 2018 abakiliya barushijeho kuyigana bagera kuri 1 749 553 naho mu 2019 bageze kuri 2 774 584.

RITCO iteganya gukuba kabiri ibyerekezo byayo, ibyo bikazatuma yongera abagenzi ku kigero cya 70% muri uyu mwaka wa 2020 aho bateganya ko bazagera kuri miliyoni 3.5.

Umuyobozi wa RITCO, Nkusi Godfrey, avuga ko bazaharanira ko ibikorwa by’abakiliya bayo bitera imbere, binyuze mu kuborohereza gukora ingendo mu byerekezo byose by’igihugu.

Ati “Turareba ngo ni gute tuzatuma ibikorwa by’umuturage guhera Nyabimata, guhera Kivu, guhera Ruheru, azava i Ruheru akagera i Huye ibyo atabonye Huye akaba yabisanga i Muhanga cyangwa akabisanga i Kigali.”

Muri uyu mwaka RITCO iteganya guha akazi abakozi barenga 80 ku modoka nshya 50 yaguze, ni mu gihe iteganya no gukuba kabiri ibyerekezo byayo, aho bizava kuri 46 bikagera kuri 98.

Imodoka za RITCO benshi bazikundiye ko umugenzi ashobora kugenda yisanzuye yabishaka akabona uko ashyira umuriro muri telefone, ariko imodoka nshya zo zifite akarusho ka internet nziramugozi, WiFi.

Ikindi imodoka nshya zitandukaniyeho n’izisanzwe ni umubare w’intebe, aho zifite imyanya ibiri, ibiri yegeranye, mu gihe mu zisanzwe hari izifite itatu.

Zifite uburyo bufasha umushoferi kuvugana n’abagenzi, utugabanyamuvuduko ku buryo itarenza umuvuduko wa kilometero 60 mu isaha, camera z’umutekano n’ibindi.

RITCO ishobora kwimura imiryango ibiri kandi ibikoresho byabo bibitse neza
Imodoka za RITCO zifite imyanya ibiri ibiri yisanzuye
Imwe mu modoka nshya 50 ubwo yagezwaga ku cyicaro cya RITCO i Nyamirambo
Imodoka za RITCO zifite imyanya ibiri ibiri yisanzuye
Umuyobozi wa RITCO Nkusi Godfrey yavuze ko biteze kongera abakiliya ku kigero cya 70% mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .