00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ritco yateye utwatsi amakuru y’uko abashoferi bayo badahabwa ikiruhuko cy’akazi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 11:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo gitwara abagenzi mu buryo rusange, Ritco [Rwanda Interlink Transport Company] bwahakanye amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga y’uko abashoferi bayo badahabwa ikiruhuko bigateza impanuka n’ibindi bibazo.

Ibi bitangajwe nyuma y’iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hatambutse ubutumwa bwavugaga ko abashoferi badahabwa ikiruhuko nk’abandi bakozi ndetse bakora n’impanuka bakishyuzwa amafaranga yo gukoresha imodoka zisanganywe ubwishingizi.

Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Ritco kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022, bwanyomoje aya makuru bwemeza ko abakozi bahabwa ibiteganywa n’amategeko kandi bakomeje guharanira imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Rigira riti “Ni muri urwo rwego, twifuje kubeshyuza amakuru aherutse kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abashoferi bacu badahabwa ikiruhuko nk’uko babyemererwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.”

Rikomeza rigira riti “Mu by’ukuri ayo makuru nta shingiro afite kuko abakozi cyangwa abashoferi bose ba Ritco bafatwa kimwe hakurikijwe amasezerano y’akazi bahabwa mbere yo gutangira akazi ndetse hakubahirizwa amategeko yose agenga umurimo mu Rwanda.”

Ubuyobozi bwa Ritco bwongeyeho ko uretse kuba abashoferi bahabwa ibiruhuko biteganywa n’amategeko, bakorera mu matsinda aho buri wese ugize itsinda akora iminsi ine mu Cyumweru maze akaruhuka ibiri kandi itabarwa mu kiruhuko cy’umwaka.

Ritco yatangaje kandi ko ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, bwagaragaje ko amategeko yose agenga umurimo mu Rwanda yubahirizwa haba mu buyobozi ndetse n’abakozi bose ba Ritco Rwanda.

Abashoferi bavuze

Bamwe mu bashoferi bakorera iki kigo baganiriye na IGIHE bavuze ko ibyatangajwe bidashobora kuba byaravuye muri bamwe muri bo kuko bazi neza ko ibyo bemererwa n’amategeko babihabwa uko bikwite.

Uwitwa Gasana Jacques uvuga ko akora muri Ritco kuva mu 2010 ubwo yari ikitwa Onatracom yagize ati “Uburenganzira bwacu burubahirizwa, ndabivuga nkanjye kuko ubusanzwe dukora iminsi ine tukaruhuka ibiri.”

Yakomeje agira ati “Kandi buri mushoferi wese ugiye mu kazi abona amafaranga yo kurya ndetse n’iyo arara aho bwije ageze bamwandikira amafaranga yisumbuyeho. Impamvu maze iyo myaka yose nkora muri RITCO ni uko uburenganzira bwanjye bwubahirizwa."

Uwitwa Murera Jean Paul yagize we yagize ati “Uburenganzira bavuga butubahirizwa ntabwo nzi ubwo aribwo ariko imyaka irindwi maze ntwara imodoka muri Ritco, amasezerano nagiranye n’umukoresha wanjye nta na rimwe birabaho ko atubahirizwa.”

Icyo kuba bacibwa amafaranga mu gihe baba bagonze cyangwa bakoze impanuka, Gasana yavuze ko ataribyo kuko ubuyobozi bubashishikariza kumenyekanisha ikibazo cyose bagize mu kazi kugira ngo gikurikiranwe.

Abatwara imodoka za Ritco babeshyuje amakuru y'uko badahabwa ikiruhuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .