00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Right To Play yakanguriye abaturarwanda kwita ku buringanire bw’abana b’abakobwa n’abahungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 06:21
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta; Right To Play Rwanda, ufatanyije n’Akarere ka Bugesera wakoze ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire hagati y’umwana w’umuhungu n’umukobwa, hagamijwe gukangurira abaturage gukomeza gushimangira iryo hame mu miryango yabo.

Ni ubukangurambaga bwabereye ku kibuga cya GS. Ntarama mu murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera kuwa 15 Ugushyingo 2022.

Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gukomeza kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa usanzwe wizihizwa kuwa 11 Ukwakira buri mwaka ndetse bihuzwa n’uruzinduko rw’akazi rw’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Right To Play ku rwego rw’Isi bakoreye mu Karere ka Bugesera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango biciye muri umwe mu mishinga yawo witwa “Gender Responsive and Education Transformation (GREAT)”, bugaragaza ko abakobwa bayingayinga ibihumbi icyenda (9,000) bo mu bigo bikorana n’uyu muryango mu Turere twa Bugesera, Ruhango na Kayonza, bakomoka mu miryango itagira umuriro w’amashanyarazi.

Ibi bituma bagira imbogamizi zo gusubiramo amasomo yabo ku mugoroba, kuko iyo batashye bahugira mu turimo two mu rugo, mu gihe basaza babo bo baba babasha gusubiramo amasomo yabo; ibi bikabatera kutabasha kumva neza ibyo bigishijwe, kudatsinda ibizamini uko bikwiye no kubura amahirwe yo gukomeza amashuri yabo ari nabyo biganisha ku kubura amahirwe yo kubona akazi kagakwiye kubafasha kwiteza imbere, guteza imbere umuryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Mu gukemura iki kibazo, uyu muryango watanze ku ikubitiro radio zinafite amatara ku bana b’abakobwa basaga 3000, bakomoka muri bene iyo miryango, zo kubamurikira nimugoroba mu gihe basubiramo amasomo yabo.

Vestine Mukandoli, ushinzwe gushimangira ihame ry’uburinganire muri Right To Play Rwanda, yasabye indi miryango itegamiye kuri Leta ndetse n’inzego za Leta zibishinzwe kwita kuri iki kibazo ku buryo bwihariye kugirango abana bo mu gihugu hose baba bafite iki kibazo babashe kubonerwa igisubizo gikiwiye mu gihe Leta igikomeje intego yo kugeza umuriro ku miryango yose.

Ati “Twifuje kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, turi kumwe n’inzego za Leta n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Right To Play ku isi hose. Ni n’umwanya wo kongera kwibutsa ababyeyi guha amahirwe angana abana b’abahungu n’abakobwa kuko bose ari ab’umumaro mu muryango wabo ndetse no ku gihugu muri rusange.”

Right To Play ni Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ufatanya na Leta muri gahunda zo kurinda umwana, Kwigisha umwana no Kumushyigikira hagamijwe kumufasha kwivana mu ngorane izo ari zo zose hifashishijwe imikino.

Uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2003, ufasha abana bo nkambi z’impunzi. Ibikorwa byawo byaragutse bigera ku gushimangira ihame ry’uburinganire hagati y’abakobwa n’abahungu, gusigasira uburengazira bw’umwana cyane cyane ubwo kugira ubuzima bwiza no kubona uburezi bufite ireme no kumurinda guhohoterwa mu buryo ubwo ari bwo bwose .

Umuryango Right To Play ukora ibyo byose yifashishije kongerera ubumenyi abarimu, ababyeyi, abana n’abandi bafatanya bikorwa bawo no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa ubwo bumenyi burimo gukoresha imikino mu ishuri kugira ngo kwiga kw’abana bibashimishe, bibatere gukunda kwiga, bibafashe kumva vuba ibyo biga kandi nta n’umwe uhezwa, hubahirizwa ihame ry’uburinganire no kurengera umwana.

Uyu muryango ukorana bya hafi na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).

Abana bishimiye ubu bukangurambaga bwa Right to Play
Abayobozi ba Right to play bitabiriye ubu bukangurambaga
Abana b'abakobwa bahawe radiyo ziriho n'itara ribafasha kwiga neza
Ubu bukangurambaga bugamije kwita ku ihame ry'uburinganire bw'abana b'abakobwa n'abahungu
Byari ibyishimo kuri aba bana
Abana bahawe radiyo ziriho itara kugira ngo barusheho gutsinda mu ishuri
Abana bakinnye banishimira ubutumwa bwatanzwe mu bukangurambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .