Riderman yataramiye abantu kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena. Yagiye ku rubyiniro ari kumwe n’umuraperi Karigombe.
Ni ibitaramo bya muzika byagenewe gususurutsa abitabiriye Inama ya CHOGM, mu cyumweru cyose bagiye kumara mu Rwanda.
Ni ibitaramo 14 bigomba kubera mu bice bibiri byashyiriweho imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali, mu mihanda yahariwe abashaka kwidagadura.
Byahawe izina rya Kigali’s People bitangira kuva tariki 20 kugeza 26 Kamena 2022, muri Car Free Zone y’i Nyamirambo ndetse n’i Remera ku Gisimenti, aho guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abahanzi banyuranye baba bahataramiye kugeza igicuku kinishye. Byatumiwemo abahanzi batandukanye bakomeye.
Kuri iyi nshuro Riderman ni we wari ugezweho. Yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo indirimbo yise “Ikinyarwanda” yakoranye na Melodie, “Nta Kibazo” yahuriyemo na Urban Boyz na Bruce Melodie na “Depanage” ye na Ariel Wayz.
Nyuma y’iyi ndirimbo ibyuma byabaye nk’ibizimyeho gato, mu zindi ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye harimo “Niko Nabaye” ya Zizou, “Romeo na Juliet” ye na Dream Boyz, “Nkwite nde ?” , “Ndakabya” yakoranye na Christopher, “Abanyabirori’’ n’izindi.
























Amafoto: Nsanzabera Jean Paul [Sean P]
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!