Ribara uwariraye! Ubuhamya bw’abagore batwite bakoze ibilometero amagana, bahunga amasasu yarashwe kuri CNRD

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

“Viviane, Viviane, ubwire ba Petite ngo mama wabo yarabyaye, ni umuhungu!”

Uyu ni umwe mu bagore twasanze rwagati mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, yari agize amahirwe atizwa telefoni n’umukozi wa Croix Rouge, ngo avugane n’abo batandukanye bava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo abamenyeshe amakuru, arimo ko umwe mu bo bazanye yabyaye.

Iyi ni inkambi icumbikiye by’agateganyo Abanyarwanda baheruka kugezwa mu gihugu n’Ingabo za FARDC, bafatiwe mu bitero zagabye ku birindiro bw’imitwe ya CNRD na FLN. Byaguyemo benshi baba abato n’abakuru nyuma y’igihe kigera ku kwezi bamaze biruka mu ishyamba, abarokotse benshi barafatwa.

Brigadier General Mberabahizi David wakoraga mu biro bya Perezida wa CNRD Ubwiyunge, Gen Wilson Irategeka, na we wafashwe, aheruka kubwira IGIHE ko icyo gitero cyari gifite imbaraga zidasanzwe, ku buryo batamenye niba koko ari FARDC yabarashe. Ati “Uundi twarwanaga nk’iminsi itatu zikisubirirayo, ntabwo twari tuzi ko zizadukurikira kugeza iyo tugiye.”

Nubwo abantu badafite indi mbogamizi bagowe n’urugendo mu mashyamba, inzira yarushijeho guhanda ku bagore by’umwihariko bari batwite. Twaganiriye nabo mu nkambi ya Nyarushishi, bamwe bamaze kwibaruka abandi baracyategereje.

Uwiragiye Laetitia ni umugore utwite ubu uri i Nyarushishi. Avuga ko bagabweho igitero bari mu ishyamba, bahaguruka biruka amasasu abari ku mugongo, bibafata ukwezi mbere yo kugezwa mu Rwanda. Icyo gihe yari ashoreye abandi bana batanu.

Ati “Kugera aha byaraturuhije cyane, inzara, mu nzira nta kintu uha umwana, nk’uyu mpetse yagize imirire mibi yari ageze mu mutuku, ariko tugeze hano tubona ubufasha, bajya ku bitaro bya Gihundwe barabavura, ubu barimo koroherwa. ”

“Nari mfite umutwaro kandi nshoreye n’abana batanu, uwa gatanu ari we mpetse, byarangoye cyane ku buryo nagendaga nyuma y’abandi bose. Amaguru yarabyimbye, kumara nk’icyumweru tutarya, biratugora cyane. Ariko aho tugereye hano ariko ibibazo ntabwo birakemuka. ”

Magingo aya avuga ko bakigerageza kumenyera ubuzima bwo mu nkambi, aho bunganirwa n’abajyanama b’ubuzima bita cyane cyane ku bana, ariko “iyo bahaye abana [ibiryo] bakabona utwite, nawe baguhereza agasahani. ”

Uwizeyimana Jeanine na we avuga ko ku rugendo ibirenge byageze aho bibyimba, ariko aho bagereye mu Rwanda barakiriwe, ubuyobozi butangira kubondora. Uyu na we yagendanaga abana batanu, umukuru yavutse mu 2003, umuto avuka mu 2018.

Ati “Ikibazo nagiraga ni uguhekera umwana ku nda, nta kuruhuka, wenda ikindi ni uko aho umuntu yagereye hano atarabasha kwipimisha, nkanjye nazaga ndi kwihonda hasi nkavuga nti wabona mu nda wenda hashobora kuboneka ikibazo. ”

Aba bagore bitegura kwibaruka, bavuga ko mu myiteguro bateze amaso ku buyobozi, kuko n’uwari ufite imyenda yaguze y’umwana ategereje cyangwa se akana yarabitse iyo mukuru we yakoresheje, yatakaye mu nzira bahunga.

Uwizeyimana yakomeje ati “Nzabyara mu kwezi kwa kabiri, ariko nta kuntu bimeze pe, byagiye bitakara. ”

Kugorwa n’ubuzima nk’umugore utwite, byanahuriranye n’uko mu guhunga, Umugabo wa Uwizeyimana yaburiye mu mashyamba ya Congo, kugeza ubu ntazi niba akiriho cyangwa yarapfuye.

Ati ”Twari twazanye ni uko byabaye ngombwa ko amasasu avuga, abantu bagatana. Njyewe nari imbere n’abana banjye we ari inyuma, [twaburaniye] mu ishyamba ntabwo uturere nagendaga menya ngo twitwa ngo iki. ”

Kubasha urwo rugendo rwose, Uwizeyimana akomeza ati ”Ni ukwihambira, none se nakwemera gusigara mu ishyamba njyenyine ? Byari ukugira ngo ndebe ko nagera aho abandi bageze. ”

Umuhoza Dusabe we magingo aya atwite inda y’amezi arindwi, aritegura kubyara umwana wa kabiri, umukuru afite imyaka itatu.

Yagize ati “Urugendo rwari ukugenda umuntu yihambira, imbaraga ni Imana igenda iziha umuntu naho we ku bwe ntacyo yakwishoboza kuko inzira yari mbi birenze urugero. Kugenda mu nzira wikubita hasi, ibiki, umwana urahetse, ibibazo byari byinshi mu nzira. ”

Kuva yasoza urugendo, avuga ko yumva hari ubwo aba atameze neza, ariko nta kibazo gikomeye aragira.

Hari abamaze kwibaruka

Nubwo hari abakoze urwo rugendo rwose bagitegereje kubyara, hari n’abamaze kwibaruka, bashima uburyo bafashijwe bakarenga ibibazo bageranye mu Rwanda, bagafashwa kwivuza ndetse bagahabwa imyenda y’abana babo.

Tuyishime Elisabeth w’imyaka 19 yabyaye ageze i Nyarushishi, abyarira mu bitaro bya Gihundwe, yibaruka umwana w’umuhungu. Urugendo rwaramugoye nawe nk’uko abivuga, cyane ko umugabo we baburaniye mu ishyamba.

Ati “Waragendaga ukikubita hasi, ukumva umerewe nabi mu nda, ntabwo twibazaga ko [inda] twazikira ariko ku bw’Imana twageze hano tubona tubikize amahoro. Tugeze hano baduhaye ibyo kurya, hashize kabiri baduhereza n’imyenda.”

“Igihe kigeze [cyo kubyara] banjyana ku bitaro iriya epfo i Gihundwe, ndabyara bampa utwenda tw’umwana mushyiramo, ubu meze neza n’umwana.”

Icyimanizanye Martine we yabyaye ku itariki 2 Mutarama 2020. Avuga ko urugendo rwari rumeze nabi, “no gupfa birimo.”

Yakomeje ati “Kubw’amahiwe tubona tugeze ino, baradufasha, baduha inkweto, imyambaro, ni uko tumera neza, ibyo kurya nta kibazo.”

Na we yabyariye mu bitaro i Gihundwe, ubuyobozi bw’inkambi bumuha imyambaro y’umwana, ubu ubuzima burakomeje. Uyu mugore we yazanye n’umugabo we, ubu ari i Mutobo kuko yari mu gisirikare.

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Musoni Francis, avuga ko abahungutse bahise bafashwa bitewe n’ikibazo buri wese afite.

Ati “Hari nk’uwaje yaraye abyaye, uwo we Imbangukiragutabara yahise imujyana mu bitaro n’umwana we, barabavura, barakira, nyuma y’iminsi ibiri baza ahangaha [mu nkambi].”

Yavuze ko mu nkambi hashyizweho uburyo bwo kwita ku bagore batwite, bagahabwa ubufasha bakeneye burimo gufashwa kubyarira ku bitaro.

Ati “Hari ababakurikirana umunsi ku munsi, abari bubyare bakabajyana mu bitaro bya Gihundwe, niho babyarira, bamara koroherwa bakagaruka ahangaha nanone bagakomeza kwitabwaho n’abana babo babyaye.”

“Barahari ahangaha bagera kuri batanu kugeza ubu, n’abandi bariteguye n’ubungubu hari uwo bari barimo gutegura bamushakira ibyangombwa kugira ngo ajye mu bitaro, we ashobora kubyara uyu munsi cyangwa ashobora kubyara ejo.”

Yavuze ko mu nkambi hari ibikoresho byateganyijwe bihabwa abagiye kubyara, kugira ngo umwana we “avukire mu buryo bushimishije.”

Bahabwa kandi amasomo ku burere mboneragihugu, ubuzima bw’imyororokere no kuboneza imiririre, byose bakabibonera mu nkambi haganijwe kwita ku batahutse n’abana baba bibarutse, ngo babashe gukura neza.

Uwizeyimana Jeanine azabyara muri uku kwezi, avuga ko kugera mu Rwanda byari urugamba ku mugore utwite
Uwiragiye Laetitia yagowe no gukora urugendo rurerure atwite kandi afite n'abandi bana
Umuhoza Dusabe ni umwe mu banyarwanda baheruka gutahuka, yagenze ibilometero byinshi kandi atwite
Tuyishime Elisabeth w’imyaka 19 yabyaye ageze i Nyarushishi
Ikimanizanye Martine yashimiye u Rwanda rwamufashije akabasha kubyara ndetse bakamuha ibyangombwa by'umwana amaze kuvuka
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Musoni Francis, avuga ko abahungutse bahise bafashwa bitewe n’ikibazo buri wese afite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .