00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yungutse abagenzacyaha bashya nyuma yo gusoza amahugurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2022 saa 08:59
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yayoboye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha ku banyeshuri 135 mu Ishuri rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze (National Police College).

Ni umuhango witabiriwe kandi n’abayobozi mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuyobozi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (NISS), abayobozi muri Polisi y’Igihugu ndetse n’uwari uhagarariye Ingabo z’Igihugu (RDF).

Aya mahugurwa yari amaze amezi arindwi yitabiriwe n’abagenzacyaha ba RIB 100, abapolisi 25, abasirikari batanu n’abandi bo mu nzego z’umutekano bafite aho bahurira n’ubugenzacyaha.

Minisitiri Ugirashebuja wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango , yakiriye indahiro z’abagenzacyaha 90 mu barangije amahugurwa kugira ngo bashobore gutangira imirimo yabo nk’abagenzacyaha b’umwuga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 8 y’Iteka rya Perezida No. 093/01/08/2019 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Umuyobozi w’ Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yashimiye abagenzacyaha barangije amahugurwa ku murava n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cy’amasomo, abasaba kuzabikomeza no mu kazi bagiyemo kugira ngo bizabafashe guha serivisi nziza abaturage no kurinda ibyabo.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Ruhunga Jeannot yashimiye ubufatanye bw’Ishuri rikuru rya Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu gukomeza kubaka ubushobozi mu kurwanya ibyaha mu gihugu binyuze muri aya mahugurwa.

Yasabye abagenzacyaha bashya kugira ikinyapfubura kugira ngo bashobore gushyira mu bikorwa ibyo bize bivemo umusaruro mwiza.

Ati “Nk’uko inshinano za RIB zikubiye mu bintu bitatu by’ingenzi aribyo gukumira, gutahura no kugenza ibyaha, tugomba kuba dufite ubumenyi buhagije kugira ngo dukore kinyamwuga, ndetse tugakorana ubushishozi hagamijwe gutanga service nziza kandi zihuse ku batugana.”

Yakomeje agira ati “Twishimiye rero kubaha ikaze muri RIB ariko nanabamenyesha ko imitangire mibi ya serivisi na ruswa ari ikizira iwacu, ahubwo mbibutse ko intego yacu ari Ubunyamwuga, Ukuri n’Ubwitange mbasaba kuyigira iyanyu no kuyikomeraho mu kazi mugiye gutangira nk’uko mugiye kubirahirira uyu munsi.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yahaye ikaze abagenzacyaha bashya mu muryango mugari w’urwego rw’ubutabera.

Yanashimye ko mu masomo abanyeshuri bahawe harimo gushimangira cyane ajyanye n’ibyaha by’ikoranabuhanga nkuko yari yabikomojeho ubwo yasozaga icyiciro cya kane cy’aya mahugurwa umwaka ushize.

Yagize ati “Ndibuka ko nagarutse cyane kuri ibi bihe by’umuvuduko w’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga tuganamo, mvuga ko hari ibintu tudashobora gusubiza inyuma ahubwo tugomba kujyana nabyo.Ikoranabuhanga ni ryiza kuko ridufasha byinshi, ariko na none mbere y’uko riza hari bimwe mu byaha tutahuraga nabyo cyangwa se n’iyo byashoboraga kubaho ntibyasabaga imbaraga n’ubumenyi bwinshi mu kubitahura.”

Yakomeje agira ati “Nshimishijwe rero no kuba byaribanzweho mu mahugurwa mwaherewe hano, kandi nk’uko twabibonye, biragaragaza ko muzashobora kugenza ibyaha kinyamwuga.”

Umwe mu barangije amahugurwa, Mwiza Manzi Kelly, yavuze ko yishimiye amasomo atandukanye bahawe bazifashisha mu gukora neza inshingano z’ubugenzacyaha bakaba biteguye gutanga umusanzu wabo mu mitangire myiza ya serivisi z’ubugenzacyaha.

Ati “Aya mahugurwa twari tuyakeneye ngo twongere ubumenyi. Tuzanye amaraso mashya kandi twiteguye gufatanya n’abo dusanze mu kazi gukomeza kunoza umurimo wo gutanga ubutabera tugenza ibyaha kinyamwuga.”

Ni ku nshuro ya gatanu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruteguye amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha agenewe abinjiye mu mwuga w’ubugenzacyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 72 y’iteka rya perezida No. 093/01 ryo ku wa 16/08/2019 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ko uwinjira mu mwuga w’Ubugenzacyaha ahabwa aya mahugurwa.

Bibukijwe ko gutanga serivisi nziza aribyo bitezweho
Abasoje basabwe gukomeza guhesha ishema RIB n'inzego z'ubutabera
Bashimiwe umurava wabaranze mu mezi arindwi bamaze bahugurwa
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Ruhunga Jeannot yashimiye ubufatanye bw’Ishuri rikuru rya Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu gukomeza kubaka ubushobozi mu kurwanya ibyaha mu gihugu binyuze muri aya mahugurwa
Minisitiri Dr Ugirashebuja yahaye ikaze abagenzacyaha bashya mu muryango mugari w’urwego rw’ubutabera
Uyu muhango witabiriwe n'abakora mu nzego zitandukanye zirimo iz'umutekano
Abasoje amahugurwa basabwe kurangwa n'umurava no kugendera ku ndangagaciro z'abakozi ba RIB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .