RIB yibukije abaturarwanda kwirinda ibyaha mu minsi mikuru birimo gushora abana mu busambanyi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 21 Ukuboza 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo hizihizwe iminsi mikuru irimo Noheli kubayemera n’Ubunani, Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko iyi minsi ikwiye kuba iyo kwishima ariko rusaba buri wese kuyigiramo amakenga no kwirinda gukoramo ibyaha.

Mu itangazo uru rwego rwasohoye, rugaragaza bimwe mu byo Abaturarwanda bagomba kwirinda muri iyi minsi mikuru, kuko batabyitondeye bashobora kwisanga baguye mu cyaha cyangwa ubwabo bakaba bahuriramo n’ibibazo.

RIB ivuga ko muri iki gihe abantu begereje iminsi mikuru isoza umwaka wa 2019 no gutangira uwa 2020, ko ari byiza ko bayizihiza mu ituze ndetse n’ibyishimo, ariko mu buryo buzira icyabahungabanyiriza ubuzima cyangwa umutungo.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Ruhunga Jeannot, yagize ati “RIB irasaba Abaturarwanda bose kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose byabashora mu bikorwa by’ibyaha no guhungabanya umudendezo wa bagenzi babo cyane cyane hibandwa ku kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi kuko ari intandaro yo gukora ibindi byaha. Kwirinda ibikorwa bibangamira uburenganzira bw’umwana nko kubashora mu busambanyi cyangwa mu bikorwa ibyo ari byo byose by’ishimishamubiri.”

Yavuze kandi ko abantu batagomba kubashora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha, gutwara abana mu tubari n’ahandi hose bidagadura batari kumwe n’ababarera, kwirinda gutanga ibihano biremereye mu bana no kubakoresha imirimo itajyanye n’ikigero cyabo.

RIB yanagarutse ku kibazo cy’abatekamutwe, ivuga ko abaturarwanda bagomba kuba maso.

Yagize ati “Mugomba kwirinda abatekamutwe baba bagambiriye gutwara umutungo w’abandi bakoresheje amayeri atandukanye, harimo guhamagara abantu bababeshya ko batomboye, ko hari ibigo by’itumanaho byashimye ubutaka bwabo bakaba bashaka kuhashyira iminara, ko hari ibigo bishaka guha abanyarwanda amahugurwa atandukanye, abababwira inkuru zitandukanye z’incamugongo, byose bigamije kubaka amafaranga n’ibindi.”

RIB ivuga ko hari ababasaba nimero za konti ndetse n’imibare y’ibanga bakoresha mu kubitsa no kubikuza amafanga, babizeza kubona amafaranga mu buryo butandukanye, abababwira ko hari umubare w’ibanga wa Whatsapp uyobeye iwawe uwo muntu akagusaba kuwumusubiza.

Yagize ati “Irinde kuwumwoherereza kuko agamije kugira ibyo akora akoresheje Whatsapp yawe bikakwitirirwa.”

RIB yatangaje ko abaturarwanda bagomba kwirinda abiyitirira uru rwego cyangwa izindi nzego, baka abaturage amafaranga ngo babakemurire ibibazo bafite.

Uru rwego rwatangaje ko hari nomero zashyizweho ku waba abonye ibintu bimuteye amakenga, bakaba banagana ibiro bya Polisi cyangwa RIB bibegereye, no gukoresha nomero zirimo 166,116 na 112 bagafashwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .