00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yeretse abaturage umusanzu wabo mu gukumira no gutahura ibyaha

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 12 March 2025 saa 01:50
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwibukije abaturage ko buri wese akwiye gutanga umusanzu we ngo abe mu gihugu kizira ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku hantu bakeka ko hari gukorwa ibyaha kugira ngo bikumirwe bitaragira ingaruka zikomeye ku baturage.

Byagarutsweho ku wa 11 Werurwe 2025, mu kiganiro RIB yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Mataba, ibibutsa ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibyifashisha ikorabuhanga n’ibindi.

RIB yabasabye kudahishira abakora ibyaha kuko ari byo bituma bikomeza kugaruka.

Umukozi muri RIB, Ishami ryo kurwanya no gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude yavuze ko ubu bukangurambaga buri mu murongo wa RIB wo gufatanya n’abaturage gukumira ibyaha byugarije umuryango Nyarwanda no kubibutsa uko bikorwa.

Yagize ati “Imbogamizi tugihura na zo uyu munsi, usanga hari abaturage badasobanukiwe ikorwa ry’ibyo byaha, rimwe na rimwe bakaba babikorerwa, na none ugasanga hari n’ababihishira bakumva ko guhishira abanyabyaha ari byo bifite akamaro.

Yakomeje agira ati “uyu ni umwanya wo kubibutsa ko ibyaha bidakwiye guhishirwa, iyo ababikoze bagaragaye, bakamenyekana, kubahana cyangwa kubagorora ari byo bituma ibi byaha byagabanuka.”

CIP Shadrack Munyakazi uhagarariye ibikorwa bya Community Policing mu Karere ka Nyarugenge, yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, avuga ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we no kuba ijisho ry’igihugu.

Yagize ati “Ibi byaha turi kuvuga birimo ibimunga ubukungu, ibihungabanya umudendezo w’igihugu, iby’umuryango n’ibindi byose, ntugahishire ikibi ukireba, ntakuvuga ngo bazabyishakire kuko twese turi Abanyarwanda, kuko ikiguhungabanya ni cyo kimpungabanya ndetse n’igihugu.”

Uwineza Eugenie ko hari ihohoterwa rikorerwa abana mu miryango atari azi ko rigize icyaha, ariko nyuma y’uko basobanuriwe ibyaha uko bikorwa, aho azongera kuribona azajya atanga amakuru ku gihe umwana akarenganurwa.

Nyiraneza Hamim, yavuze ko yabonye ko RIB ikorera mu baturage bityo bakwiye gufatanya na yo mu guhashya ibyaha burundu, agaragaza ko yigishijwe gusabana n’abana bityo bizamufasha mugihe bakorewe ihototerwa guhita abimenya, kuko iyo mudasabana hari igihe babiguhisha.

RIB yibukije abaturage ko mu gihe ukwezi kwa Mata kwegereje kandi ari bwo Abanyarwanda n’Isi baba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakunamira inzirakarengane zayizize, bakwiye gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukumira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Imibare ya RIB igaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara cyane muri Mata ugereranyije n’andi mezi, kuko amadosiye 941 angana na 41,6% yose yakuriranywe muri uko kwezi mu myaka itandatu ishize. Amadosiye 2426 arimo abantu 3179 ni yo yakurikiranywe kuva mu 2019 kugeza mu 2024.

RIB yasabye abaturage ubufatanye mu guhashya ibyaha
Bari begerejwe ibiro bigendanwa ngo abaturage bashobore gutanga ibirego
Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge beretswe ko bafite uruhare mu gukumira ibyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .