RIB yerekanye abarwanyi 57 bari mu mashyamba ya Congo barimo umuhungu wa Irategeka Wilson wayoboraga FLN

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 57 bahoze mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yitwara gisirikare, bafashwe nyuma y’ibitero n’ibindi bikorwa byagizwemo uruhare n’Igisirikare cya RDC, FARDC.

Muri aba bose uko ari 57, harimo 29 bo mu Mutwe wa P5, abarwanyi batanu ba RUD Urunana, barindwi ba FDLR-FOCA n’abandi 14 ba MRDC-FLN. Bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye mu mashyamba ya Congo mu mpera za 2019 ariko hari n’abandi bafashwe mu ntangiriro za 2020.

Ubwo bafatwaga n’ingabo za Congo bashyikirijwe u Rwanda, bamwe babajyana mu ngando i Mutobo, hatangira gushakishwa imyirondoro yabo y’ukuri, ku buryo bamwe basanzwe hari ibyaha bagomba gukurikiranwaho.

RIB ivuga ko yabakiriye tariki ya 2 Nyakanga 2020, ubu bamaze gukorerwa amadosiye aho bagomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Muri aba bose 57, harimo 34 ba P5 na RUD-Urunana bagomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Gisirikare kuko ibyo bakekwa bifitanye isano n’abasirikare bari gukurikiranwa n’inkiko.

Abandi basigaye bo muri FDLR FOCA na FLN bo bazashyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Gisivili.

Muri aba bantu uko ari 57, harimo abajenerali batanu, aba-colonel batatu, ba lieutenant Colonel babiri, ba kapiteni n’abandi basirikare bato.

Umwe muri aba bafashwe, yitwa Col Nizeyimana Marc wiyitaga Masambaka Marc wabarizwaga muri FLN, avuga ko yafashwe tariki ya 28 Gashyantare 2020.

Ifatwa rye ryari ryaturutse ku gitero ingabo za Congo zagabye kuri uyu mutwe n’indi ibarizwa mu mashyamba y’iki gihugu mu gace ka Kalehe.

Avuga ko kuva tariki 25 Ugushyingo 2019, muri ako gace habaye ibitero ku Ngabo za FLN, habaho imirwano ariko ingufu zibaye nke we na bagenzi be barahunga berekeza mu misozi ya Uvira.

Ngo we ahageze yabanje kujya i Burundi gufata amasasu kuko hari ayo bari bahaguze andi nayo bayahawe nk’impano kugira ngo bakomeze urugamba. Muri uko gusubira muri Congo nibwo yaje gufatwa.

Akomeza agira ati “Umutwe wa FLN aho twari turi muri Kalehe, twari abantu 600. Mu bapfuye harimo Lt Gen Wilson Irategeka ariko witwa Ndagijimana Laurent wategekaga CNRD-Ubwiyunge. Yapfuye ku itariki 21 Ukuboza 2019 tugeze ahitwa i Kasese, harimo Gen Brig Shaban na we yapfuye ku itariki ya munani ndetse n’Umu-colonel witwa Festus n’abandi basirikare.”

Nizeyimana avuga ko ariwe wari uyoboye abarwanyi muri icyo gitero. Muri urwo rugamba ngo bari bafite imbogamizi ebyiri zirimo umugezi bagombaga kwambuka n’umuhanda bagombaga kunyuramo bakinjira mu ishyamba.

Muri urwo rugendo ngo ingabo za FARDC zabarashe ku buryo bukomeye maze Gen Irategeka araswa mu kuguru agira ikibazo cyo kuva cyane arangije arapfa.

Nizeyimana avuga ko ibikoresho byinshi bakoresha ari ibyo bavanye mu Gisirikare cya FARDC kuko benshi muri bo bakirwaniye ku ngoma ya Laurent Kabila, ibindi nabyo ni ibyo bakuye muri FDLR mu gihe amasasu yo bayaguraga kuko agurishwa muri Congo.

Amafaranga bakoresha, ngo aturuka mu nkunga zitangwa n’abantu bari mu mahanga nka Rusesabagina Paul. Yasabye bagenzi be bakiri mu mashyamba ko bakwiriye gutaha hakiri kare aho gukomeza gutakara.

Nizeyimana asobanura ko kuva Félix Tshisekedi yajya ku butegetsi, imikoranire y’igisirikare cya Congo n’imitwe irwanya u Rwanda yarangiye burundu ahubwo kigatangira kuyirwanya.

Ati “Mbere twararwanaga rimwe ubundi tukongera tukiyunga ariko ubu Abanye-Congo nta mikino bagifite ku Banyarwanda bariyo.”

Benshi mu barwanyi b’uyu mutwe bakunze kugaba ibitero ku Rwanda baturutse mu Burundi. Kujyayo ngo byatangiye mu 2018 aho hari abafataga ibyangombwa bya Congo bakinjira mu Burundi banyuze muri Uvira.

Ati “I Burundi hari hariyo Gen Maj Sinayobye Barnabé akabakira, bakerekeza mu Kibila. Uko ni ko bagiye bagerayo. Ni bwo batangiye ibikorwa za Nyabimata.” Ngo abari i Burundi n’abari muri Congo bavuganaga bifashishije WhatsApp.

Mu mazina y’abasirikare b’u Burundi babafashaga, avugamo uwamuhaye amasasu witwa Adjudant Niyonzima, Brig Gen Agricole wakoraga mu Biro bya Perezida Nkurunziza n’abandi atazi.

Mu berekanywe bose, harimo kandi Col Iyamuremye Emmanuel wakundaga kwitwa Col Engambe Iyamusimba, wabarizwaga mu Mutwe wa CNRD na Habumukiza Théoneste wari uzwi ku izina rya “Entre parenthèse” mu mashyamba. Ni umwe mu bagabye igitero mu Kinigi mu mpera za 2019 kigahitana ubuzima bw’abaturage 14 abandi bagakomereka.

Harimo kandi umuhungu wa Irategeka Wilson wayoboraga umutwe wa FLN, nubwo we atigeze aganira n’itangazamakuru.

“FDLR isigaranye abasirikare nka 200”

Col Iyamuremye w’imyaka 48 we yavuze ko yafashwe mu mpera za 2019, afatirwa ahitwa Uvira ari gushaka ibyangongombwa kugira ngo ajye i Burundi gusura umugore we.

Avuka mu Ntara y’Uburengeraziba mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Bwira. Ajya gufatwa byaturutse ku mikoranire myiza iri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iki gihe.

Ati “Ikintu nabonye, guverinoma y’iki gihugu cyacu cy’u Rwanda ikorana neza n’iya RDC iriho ubu. Nafashwe n’aba-FARDC, nkeka ko mu bihe bya Kabila bitari gushoboka.”

Agifatwa, ngo yarafunzwe, hashira igihe abazwa ibibazo ku mikorere y’umutwe wa CNRD-FLN yabarizwagamo mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda. Aho mu mashyamba ya Congo, avuga ko mbere hariyo abasivile benshi b’abanyarwanda ariko ubu abasigaye bashobora kuba batageze ku bihumbi bibiri mu gace ka FDLR n’agace ka CNRD.

Yavuye muri RDC azanwa mu Rwanda, ashyirwa i Mutobo mu ngando.

Col Iyamuremye avuga ko nta cyerekezo imitwe isigaye muri Congo irwanya u Rwanda ifite, aho atanga urugero kuri FDLR ko ubwo we na bagenzi be bayivagamo mu 2016, yari igizwe n’abasirikare bagera ku bihumbi bibiri kandi abagera ku 1500 nibo bayiyomoyeho.

Ati “Urumva kuba hasigaye 500, abenshi muri bo ibi bitero byabakozeho, abenshi bagiye muri Uganda, abandi bagiye muri CNRD ikiba i Rutshuru. Uyu munsi wa none niba isigaranye abasirikare benshi ntabwo yaba ifite abasikare nka 200 muri ririya shyamba rya Congo. Nta gitero na kimwe bashobora kugaba ku Rwanda.”

We na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kuwubamo, kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, icyaha cy’ubwicanyi no gusahura ndetse n’ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abarwanyi 57 bafatiwe mu mashyamba ya RDC aho bari mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Mu berekanywe harimo abajenerali batanu, aba-colonel batatu, ba lieutenant Colonel babiri, ba kapiteni n’abandi basirikare bato
Col Iyamuremye Emmanuel we yasobanuye ko yitwaga Col Engambe Iyamusimba
Habumukiza Théoneste ni umwe mu bagabye igitero mu Kinigi cyaguyemo abaturage 14
Col Nizeyimana Marc wiyitaga Masambaka Marc wabarizwaga muri FLN yavuze ko yafashwe ku wa 28 Gashyantare 2020. Yasobanuye uko Irategeka Wilson yishwe
Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera, asobanura ibyaha aba barwanyi bose bakurikiranyweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .