RIB yerekanye abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Mata 2021 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.

Aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Kamembe muri Rusizi. Ibi byaha babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare bitwaje n’imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.

RIB itangaza ko bamwe mu bakurikiranweho ibi byaha bari barirukanwe mu gisirikare kubera imyitwarire mibi ubu bakaba bari barangije ibihano muri gereza ku bindi byaha bari barahaniwe.

Ibyaha bakurikiranweho babikoze mu bihe bitandukanye mu Mirenge ya Nkombo, Gihundwe na Kamembe mu Karere ka Rusizi aho bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage.

RIB yibukije ko guhangabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, isaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, inashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo abakekwa bafatwe.

Uru rwego kandi rwihanganishije abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ubu bugizi bwa nabi.

Abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro batawe muri yombi
Ibikoresho bafatanywe harimo n'ibya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .