Uyu mugabo w’imyaka 54 yafatanywe n’undi mugore wari uri kumufasha muri iki cyaha, abeshya ko ari umugore we.
Ubutaka bwari bwagurishijwe ni ubw’uwo mugabo afatanyije n’umugore we w’isezerano uba hanze y’u Rwanda.
Nyuma yo kubona ko atari kubasha kugurisha umutungo asangiye n’umugore we, yahise azana undi mugore bafata indangamuntu y’umugore we w’isezerano bahindura ifoto, hanyuma bashyiraho iy’uyu wamwiyitiriye kugira ngo babashe kugurisha ubutaka.
RIB yamenye iby’aya makuru nyuma y’aho uwari ugiye kugura ubu butaka yagize amakenga akayiyambaza, ariko abikora hari amafaranga yamaze gutanga.
Yari yaciwe miliyoni 24 Frw, hakaba haragarujwe miliyoni 9,8 Frw.
Bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ba noteri bakwiye kujya bagira amakenga, mu gihe cyose bagiye gukora akazi bashinzwe kuko kenshi usanga harimo uburiganya bukabije.
Ati “Harimo amanyanga menshi aho nk’aha uyu mugore yiyise umugore w’uyu mugabo kandi ari ibinyoma, ahubwo baciye inyuma umugore w’isezerano kugira ngo bagurishe ubutaka. Ni ukwitonda aho bagize ikibazo bagasubira inyuma bakabanza bakagenzura ibyangombwa cyane iby’abagurisha,"
“Abagura nabo turabasaba kujya babanza gushishoza mbere yo kugura. Amafaranga aravuna ntabwo yari akwiriye kujya agenda gutyo. Uba ugomba kuyatanga ku kintu nawe ubwawe ubona ko kizakugirira akamaro.”
Hafashwe n’uwibye umukoresha we
Mu bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye bamurikiwe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, harimo n’undi mugore wari ufite umukoresha w’umunyamahanga, akaza kumwiba ibihumbi bine by’amadorali ya Amerika [5,572,440 Frw] n’Ama-Rupee y’u Buhinde ibihumbi 3,3, amwe muri yo ajya kuyahisha ku mugabo babana ariko batasezeranye.
Nyuma yo kuyiba, yahise ashyira uyu mugabo ibihumbi 2,9$ andi arayagumana, yose agaruzwa na RIB.
Nyir’amafaranga yavuze ko yari ayafite mu ikofi yibagirwa gusiga afunze icyumba umukozi we aba ari ho ayakura.
Akimara kuyiba, uyu mugabo yahaye make muri yo yamugiriye inama yo guhunga akajya iwabo muri Ngoma aba ari naho aza gufatirwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kubika amafaranga menshi mu rugo bidakwiye kuko ari byo bikurura ibibazo byinshi, agira inama abantu yo kwiyambaza amabanki cyangwa ubundi buryo butari ukuyagumana mu rugo.
Ati “Tugira za banki, ni byiza ko amafaranga yacu aba ari ho tuyabika kugira ngo twirinde ibyago byinshi byo kuyiba. Kuyabika ahantu agaragarira buri wese ni no gushyira ibishuko ku muntu runaka n’ubwo kugushyira amafaranga imbere bitavuze kuyiba.”
Aba bombi nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba ndetse n’icyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.
Hanagaragajwe bane bakekwaho ubujura bwa telefoni bakoresha amayeri atandukanye. RIB kandi yasubije telefoni 280 zibwe n’abantu batandukanye barimo n’abagishakishwa. Izi zasubijwe ba nyirazo zifite agaciro ka miliyoni 62.5 Frw.
Amafoto: Nzayisingiza Fidel
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!