RIB yerekanye abacuruzi babiri bafite ububiko bw’inzoga zitatanze imisoro mu ngo zabo (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 11:06
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye abacuruzi babiri bo mu Mujyi wa Kigali, bafite ububiko mu ngo zabo burimo inzoga ziriho ibirango by’ikigo cy’Igihugu n’Imisoro n’Amahoro (RRA), bigaragaza ko zatanze imisoro kandi zitarasoze.

RIB yeretse itangazamakuru aba bacuruzi babiri barimo uwitwa Gaga Godfrey n’umugore witwa Kirabo Jeannette, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2019.

Aba bacuruzi bashinjwa gufata inzoga zitatanze imisoro bakazishyiraho ibirango bya RRA, bagamije kunyereza imisoro no gufata ibirango by’inzoga zakorewe mu Rwanda, bakabishyira kuzakorewe mu mahanga.

Mu gihe bimenyerewe ko abacuruzi baba bafite ububiko bw’ibicuruzwa ahantu hazwi, aba uko ari babiri RIB yasanze babufite mu ngo zabo, nyuma yo kumenya ko bacuruza inzoga zitasoze.

Ikindi kandi aba bacuruzi inzoga zabo ziriho ibirango bya RRA bitacyemewe mu gihe yari yarashishikarije abacuruzi bakibifite ku bicuruzwa kubiyimenyesha.

Aba bombi bakimara gutabwa muri yombi, bahakanye ibyo bashinjwa bemeza ko ibyo birango bya RRA biri ku nzoga zabo babibonye mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bazisoreye.

Uwitwa Gaga Godfrey yagize ati “Izi nzoga ni nzoga nakuye hanze kandi narazisoreye batereyeho kashi kuri gasutamo, ubu bubiko nibwo nzibikamo ubusanzwe mfite ububiko ahitwa ku Gisimenti ariko ni hato.”

Yakomeje avuga ko nta kibazo afite kuko izo nzoga ari we wazizaniye kandi yanazisoreye ashimangira ko igisigaye ari uko RRA ifata ibyo birango ikabinyuza mu mashini zabugenewe kugira ngo imenye uwazizanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yasabye abacuruzi kwirinda gucuruza mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bagatungwa n’ibikwiye kubatunga birinda gushakira mu ndonke zidafite ishingiro.

Yagize ati “Icyigaragaye rero n’uko bafite uburyo babona ibirango bigaragaza ko inzoga zabo zasoze bitangwa na RRA, bakora ku buryo ibyo birango bitagaragara mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa RRA kandi abagura inzoga n’abazicuruza bazirangura mu bigo byabo bakazirangura bazi ko ibyo birango byemewe bikora kandi byatazwe na RRA.”

Yongeyeho ko babikora mu buryo bwo kunyereza imisoro kuko banafata ibirango by’inzoga zakorewe mu Rwanda bakabishyira kuzakorewe mu mahanga.

Icyo amategeko ateganya

Itegeko ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu ngingo zayo zitandukanye zirimo iya 16, 119 n’iya 200 ndetse n’ingingo ya 210 zivuga ku ikumira ry’ibicuruzwa bya magendu byinjira mu gihugu hagatangwa n’ibihano ndetse zinateganya igifungo ku babifatiwemo kigeze ku myaka itatu n’ihazabu irenga amadolari 1000.

Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 273, yo ivuga ku bahinduye ibirango bagashyira ku nzoga n’ibindi bicuruzwa bateganyizwa ibihano by’igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’amande kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.

RIB yavumbuye ko aba bacuruzi bari bafite ububiko bw'inzoga mu ngo zabo batasoreye
Zimwe mu nzoga bashyiragaho ibirango ko zasoze
Umwe mu bakekwaho kunyereza imisoro Gaga Godfrey

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza