Ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2019 nibwo umurambo wa Mutuyimana wabonetse hafi y’ishyamba rya Gishwati, nyuma y’amezi atatu atagera iwabo.
Kuva icyo gihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane imvano y’uru rupfu.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ati "Nyuma y’urupfu rwa Mutuyimana Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, kugeza ubu umuntu umwe mu bakekwaho kumwica yamaze gutabwa muri yombi kandi iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe."
Umurambo wa Mutuyimana wabonetse nta gikomere ufite, ushyikirizwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFL) kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Mutuyimana yavukiye mu Murenge wa Nyabirasi mu Kagali ka Cyivugiza mu Karere ka Rutsiro.
Mukuru we witwa Tubanambazi Augustin uyobora Umudugudu wa Mukungu mu kagali ka Cyivugiza, yavuze ko "Hari hashize amezi agera kuri atatu atagera iwabo, ariko ku itariki ya 08 Werurwe 2019 yari yamubwiye ko yari buze kubasura."
RIB yatangaje kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo uwaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Mutuyimana wese afatwe akurikiranwe n’amategeko. Isaba umuntu wese wamenya amakuru kuri uru rupfu ko yakwegera Ubugenzacyaha bumwegereye akayatanga kugira ngo afashe mu iperereza.
TANGA IGITEKEREZO