RIB yatangaje ko bafashwe kuri uyu wa 30 Nzeri 2020, ndetse iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibipimo by’inzoga uru ruganda rwakoraga zirimo iyitwa Moonlight Vodka (izwi ku izina ry’ICYUMA), Master Cane Spirit na Rea Waragi Gin zirengeje igipimo ntarengwa cya ethanol na methanol bigomba kuba birimo, bityo zikaba zifatwa nk’ikiyobyabwenge.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry, yatangarije IGIHE ko ibyo binyuranije n’itaka rya minisitiri ryo ku wa 31Gicurasi 2019, rigaragaza urutonde rw’ibinyobwa bitemewe bifatwa nk’ibiyobywabwenge byoroheje.
Yagize ati "Mu ngingo yaryo ya 22 ivuga ko n’ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje 0.5% na ethanol irengeje 45% mu bikigize gifatwa nk’ikiyobyabwenge, rero mu perereza ryakozwe ryagaragaje ko izitwa Moonlight Vodka, Master Cane Spirit na Rea Waragi Gin zirengeje ibyo bipimo.”
Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, Umudugudu wa Nyakagezi. Abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje, kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ibyaha bakekwaho biteganywa mu ngingo ya 236 n’iya 266 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho bahamwe n’ibyo byaha bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka icumi n’ihazabu iri hagati ya milioni eshanu na miliyoni icumi.
Dr Murangira yibukije abafite inganda zikora ibiribwa cyangwa ibinyobwa ko RIB itazihanganira na gato abarenga ku mabwiriza y’ubuziranenge, kuko bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ku wa 12 Ukuboza 2010 nibwo Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge, RSB, cyemeje ko ibinyobwa umunani by’uru ruganga byujuje ubuziranenge, muri ibyo harimo na Moonlight Vodka, Master Cane Spirit na Rea Waragi Gin, gusa nyuma y’igihe zaje gupimwa bigaragara ko birengeje ibipimo by’umusemburo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!