00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yataye muri yombi abantu 19 bangizaga ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 August 2022 saa 11:24
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu 19 bakekwaho ibyaha byo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, kudakurikiza ibipimo ngenderwaho no kwigomeka ku buyobozi.

Aba bantu bafashwe ku matariki atandukanye muri uku kwezi kwa Kanama, mu turere twa Gasabo, Nyarugenge, Gakenke na Ngororero.

Bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byangiza ibidukikije ndetse bishyira mu kaga ubuzima bw’abandi, bigendanye n’ikorwa bisanzwe RIB ikora byo kurwanya ibyaha bitandukanye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko batazihanganira abantu bose barenga ku mategeko yo kurengera ibidukikije, bagashyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Ati "Ntabwo twagira sosiyete ifite ubuzima buzira umuze tutagendeye kure ibikorwa byangiza ibidukikije. Ibidukikije si umutungo w’umuntu umwe, ni umutungo rusange, bityo rero ni inshingano za buri wese kubirinda byaba amazi, umwuka duhumeka, ubutaka, amashyamba, ibishanga n’ibindi."

Yakomeje avuga ko iyo ibidukikije byangijwe bigira ingaruka ku buzima bwa benshi, harimo n’abataragize uruhare mu kubyangiza. Ariyo mpamvu ari inshingano za buri wese kubirinda.

Yongeyeho ati "RIB iributsa abantu bose ko ari inshingano za buri muntu kurinda ibidukikije. Ku buryo bw’umwihariko, RIB irasaba abantu bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro, gucukura amabuye n’umucanga, gucukura ibumba, kubumba amatafari n’ibindi bikorwa bitandukanye ko bagomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza aba yarashyizweho n’inzego za Leta, mu rwego rwo kurinda ibidukikije.

"kutubahiriza ayo mategeko n’amabwiriza, usibye kuba bihanwa n’amategeko, bigira n’ingaruka zitandukanye zirimo no kuba abantu bashobora kubikuramo indwara n’ubumuga cyangwa gutakarizamo ubuzima. Ni ngombwa rero ko abo bireba bitwararika cyane bakubahiriza amategeko kuko RIB itazigera idohoka kurwanya uwariwe wese uzangiza ibidukikije.”

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za RIB zitandukanye zirimo Kimihurura, Kicukiro na Nduba mu gihe dosiye zabo zirigukorwa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubucukuzi bw'umucanga buri mu byangiza ibidukikije (Ifoto ya Newtimes)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .