RIB yataye muri yombi abantu 12 bashakaga kwiba Equity Bank bakoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na Habimana James
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi itsinda ry’abantu 12 barimo Abanya-Kenya umunani, abanyarwanda batatu n’Umunya-Uganda umwe, bageragezaga gukoresha ikoranabuhanga ngo binjirire amakonti y’abakiliya ba Equity Bank.

RIB yatangaje ko iri tsinda ryatawe muri yombi nyuma yo guhabwa amakuru ko ubu bujura bugiye gukorwa.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ko “aba bantu batawe muri yombi ku wa Gatanu, iperereza rikaba rikomeje ngo harebwe niba nta bandi baba bari muri iki gikorwa.”

Yavuze ko kugeza ubu ikirego cy’aba bantu cyamaze gushyikirizwa urwego rw’Ubushinjacyaha, ngo bakurikiranwe mu rwego rw’amategeko.

RIB yakomeje ivuga ko aba bantu baje mu Rwanda nyuma y’uko umugambi wabo wo kwiba Equity Bank muri Uganda no muri Kenya upfubye.

Uru rwego rwashimiye abatanze amakuru ngo aba bantu batabwe muri yombi, rusaba buri wese kujya ahora ari maso kandi akaba yatanga amakuru hagamijwe gukumira iki cyaha.

RIB yataye muri yombi abantu 12 barimo Abanya-Kenya bashakaga kwiba Equity Bank bakoresheje ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza