RIB yatangije iperereza kuri Minisitiri Uwizeyimana washinjwe guhutaza umugore

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangije iperereza ku Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, ukekwaho guhutaza umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, akikubita hasi.

Uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph yagize ati “Umukobwa ushobora kuba utari wamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi.”

Nyuma y’amasaha asaga atatu, Uwizeyimana yasabye imbabazi yifashishije Twitter, ndetse avuga ko ibyabaye bitari bikwiye.

Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”

Nubwo Minisitiri Uwizeyimana yasabye imbabazi, RIB yatangaje ko yatangije iperereza kuri iki kibazo.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE ati “Nibyo, RIB yatangije iperereza kuri uyu muyobozi, ibindi bizatangazwa nyuma y’iperereza.”

Kuri uyu wa Kabiri kandi ikigo ISCO cyatangaje ko "Uwizeyimana yahuye na Mukamana Olive ari kumwe n’ubuyobozi bwa @iscosecurity ku kicaro gikuru cya ISCO mu rwego rwo gukomeza gusaba imbabazi ku ikosa ryakorewe Olive ari mukazi ke kuri Grand Pension Plaza."

Nyuma y’aho Minisitiri Uwizeyimana asabiye imbabazi, bamwe bagaragaje ko kuba yasabye imbabazi bihagije ko yihanganirwe, ariko abandi batari bake bagaragaza ko akwiye gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko ndetse akegura mu nshingano ze.

Bihibindi Nuhu we yagize ati “Si ubwa mbere abikora kuko hari Umushinwa yatimbaguye kuri Prime Insurance, uwo mushinwa ngo yari agonze imodoka ye akizwa n’umurinzi we. Ese ubundi Minisitiri ntajya asakwa?.”

Karangwa Nshimiyimana Emile we yavuze ko “Biramutse aribyo byaba bibabaje, numva nubwo minister afite ubudahangarwa udafite guhutaza abandi ikindi uwo mukobwa yari mukazi kandi singombwa rwose ko amenya abantu abo aribo!”

Amakuru avuga ko bimwe mu bimenyetso RIB izanashingiraho, harimo camera zo kuri Grand Pension Plaza aho iki gikorwa cyabereye, zikaba zishobora kugaragaza uko byagenze.

Uwizeyimana yasabye imbabazi nyuma yo guhutaza umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .