RIB yatangaje ibyavuye mu iperereza ku Mwongereza byavugwaga ko yazize Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mata 2020 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko urupfu rw’Umwongereza wabaga mu Rwanda uheruka kwitaba Imana, ntaho ruhuriye n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus, nk’uko hari ababihwihwisaga.

Umwongereza Mathew Robert Wilson w’imyaka 56, yapfuye mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yaba yazize Coronavirus. Yabaga mu Rwanda nk’umuyobozi w’ikigo cye cya Colours Company Ltd.

RIB yatangaje ko nyuma y’urwo rupfu rwa Mathew waguye mu rugo rwe ku Kacyiru ku wa 5 Mata, iperereza ryerekanye ko ntaho ruhuriye na Coronavirus.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yagize ati “Twagiye aho byabereye turi kumwe n’inzego z’ubuzima dukorana iyo habayeho urupfu rutunguranye, kandi isuzumwa ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima nyuma yaho ryerekanye ko atari yaranduye COVID-19.”

Muri icyo kiganiro yagiranye na The New Times, Umuhoza yavuze ko ibyavuye mu isuzuma rya muganga ryakorewe umurambo, byashyikirijwe umuryango we ari na wo ufite uburenganzira bwo gutangaza icyamwishe bibaye ngombwa.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, yemeje ko umuryango wa nyakwigendera wakomeje kuvugana na Guverinoma y’u Rwanda.

Yakomeje ati "Ku bijyanye no kumushyingura byo, ntacyo nabitangazaho kuko ari ibintu bwite bireba umuryango we.”

Amb. Lomas yavuze ko bakomeje kuvugana n’umuryango wa nyakwigendera, kandi biteguye gutanga ubufasha bushoboka bwose.

Mu Rwanda nta muntu n’umwe urapfa azize Coronavirus, mu gihe abamaze kwandura kugeza kuri uyu wa Gatatu bari 110, mu gihe barindwi bamaze gukira iyi ndwara bagasezererwa mu bitaro.

Ni mu gihe ku rwego mpuzamahanga abamaze kwandura ari miliyoni 1.5, abamaze gupfa ni ibihumbi 88 mu gihe abakize ari ibihumbi bisaga 330.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .