Igikorwa cyo kuyasubiza uyu muturage cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2023.
RIB igaragaza ko uwari wibye ayo mafaranga yayafatanywe amaze kuguramo telefoni yo mu bwoko bwa iPhone n’isaha igezweho.
Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry, yavuze ko RIB, izirikana uruhare rw’abaturage mu kurwanya ibyaha no gutanga amakuru, anasaba abantu kwirinda kubika amafaranga cyangwa ibikoresho by’agaciro byabikwa ahantu bituma byajya mu byago byinshi byo kwibwa.
Ikirego cyatanzwe ku itariki 12 Mutarama uy mwaka, haza gufatwa abantu babiri barimo Mostafa Jules na mushiki we Mutoni Cynthia bafatiwe mu Karere ka Rwamagana.
Bivugwa ko uyu Mostafa wari umukozi wo mu rugo rw’uwo muturage wibwe, amaze kuyiba yayashyiriye mushiki we ngo ayamuhishire undi akabimufashamo kuko bari barayahishe mu rutoki.
Mu ibazwa rya bo bemera icyaha bakanagisabira imbabazi.
Bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo ubujura, gishobora guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe kugera kuri ibiri. Kuri uyu igihano gishobora kwiyongera kubera ko yayakuye mu nzu, ibihano bikaba byakikuba inshuro ebyiri.
Mu gihe mushiki we na we akurikiranyweho guhisha ibyaturutse ku byaha aho abihamijwe n’urukiko yahanishwa gufungwa kiri hagati y’umwaka umwe n’ibiri.
Dr Murangira yavuze ko umuntu wese ufite umutima wo gutwara utw’abandi akwiye kubireka kuko atazabura gufatwa.
Ati “Umuntu ukekwa ko ashobora gutwara amafaranga y’abantu n ntafatwe turamubwira ko bidashoboka. Byanze bikunze uba uzafatwa. N’abafite agatima ko gushaka kwiba cyangwa gukora ibyaha muri rusange babyirinda kuko inzego z’ubutabera zifite ubushake n’ubushobozi rero abafite uwo mutima twabasaba kuba babiretse ndetse bakabivamo burundu.”
Yasabye abaturage kwirinda kubika amafaranga cyangwa ibikoresho by’agaciro ahantu hatuma bijya mu byago byinshi byo kwibwa.
Murangira kandi yasabye abaturage kuzirikana no gushyira mu bikorwa gahunda yo kutagendana amafaranga(Cashless)kuko byagabanya ibyago byinshi byo kuba bakibwa.
Uwibwe nubwo atifuje ko imyirondoro ye ijya mu itangazamakuru yashimiye RIB ku kazi gakomeye yakoze ko kugaruza aya amafaranga.
Yasobanuye ko amafaranga atari aye ahubwo yari yayahawe n’umuvandimwe ari nayo mpamvu yari yatumye atayabika kuri konti ze za banki.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!