00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yasubije telefoni 280 zifite agaciro ka miliyoni 62,5 Frw zari zibwe

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 17 December 2024 saa 09:58
Yasuwe :

Abatunze telefoni 280 zari zibwe bazisubijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo kugaruzwa no guta muri yombi bamwe mu bari bazibye. Izi telefoni zose zifite agaciro ka miliyoni 62,5 Frw.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Ukoboza 2024, ku cyicaro gikuru cya RIB, Kimihurura.

Mu gikorwa cyo gushakisha izi telefoni z’amoko atandukanye, RIB yafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa ryazo harimo n’umugabo w’imyaka 70 y’amavuko wari ufite itsinda bakoranaga aho yajyaga mu maduka akajijisha abacuruzi, bagenzi be bakaza kwiba telefoni zabo. Ni mu gihe abandi bagishakishwa.

Aba bose bakurikiranweho icyaha cy’ubujura.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakwiye gushishoza, cyane cyane abagura telephone zakoze kuko hari igihe ziba zibwe.

Yagize ati “Ubu twafashe telefoni 280, ubushize zari 190 na mbere yaho zari nk’izo, abantu bari bakwiye kugira amacyenga bakabika telefoni zabo neza tugahugira mu kurwanya ibindi byaha.”

Yagarutse kandi ku mayeri akoreshwa n’aba bajura biba amatelefoni, ashimangira ko buri wese akwiye kugira amakenga mu buryo bwose kuko umujura atagira uko asa kandi ashobora kuba uwo ari we wese.

Zimwe muri izi telefoni zagiye zibwa mu bukwe n’abajura bambaye neza, izindi zibirwa mu nsengero aho abenshi baba batekereza ko uhinjiye aba atunganye n’ahantu habera inama n’ibindi.

Dr. Murangira B. Thierry yasoje aburira abantu, abasaba gushishoza no kugira amakenga cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru, bakanezerwa ariko bakumira kandi birinda ibyaha.

Mu gikorwa cyo gushakisha izi telefoni z’amoko atandukanye, RIB, yataye muri yombi bane bakekwaho ubujura
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwakoze igikorwa cyo gusubiza telefoni zari zibwe
RIB yasubije n'amafaranga yari yibwe
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakwiye kuba maso
Aba ni bamwe mu baturage bari bahamagajwe ngo basubizwe telefoni zabo zari zaribwe

Amafoto: Nzayisingiza Fidel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .