00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yasubije 6000$ yibiwe muri hoteli y’i Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 06:16
Yasuwe :

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasubije abayobozi b’imwe muri hoteli z’i Kigali agera kuri 6000$ yari yibwe umukiliya wayo bigizwemo uruhare n’abakozi bayo.

Ahagana saa Sita n’igice kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023, nibwo RIB yashyikirije iyi hoteli aya Madorali 6000$.

RIB ivuga ko amadolari yibwe ari 6800 ariko ikaba yarafashe abayibye bamaze gukoreshamo agera kuri 800$.

Uru rwego rwatangaje ko rwakiriye iki kirego tariki 18 Mutarama 2023 ndetse abagize uruhare mu kwiba aya mafaranga barimo umukozi wari ushinzwe kwakira abakiliya muri iyo hoteli n’umusekirite n’umuzamu.

Aba bose bafatiwe mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati “Abayibye ni umuntu wari ushinzwe kwakira abantu n’umuzamu n’umusekirite bagiye umugambi wo kwiba ayo mafaranga yari yabikijwe n’umukiliya wari wagannye iyo hoteli bamaze kuyiba nibwo umuyobozi w’iyo hoteli yihutiye kugeza ikirego kuri RIB nayo ikora iperereza iza kubafatira Kicukiro muri Kigarama habasha gufatwa 6000$ kuko 800$ bari bamaze kuyaguramo ibintu bitandukanye.”

Umuyobozi w’iyi hoteli yari yibwemo aya mafaranga utarifuje ko imyirondoro ye itangazwa, nawe yemeje ko ushinzwe kwakira abakiliya muri iyi hoteli anaboneraho gushimira RIB yabafashije kugira ngo aya madolari agaruzwe.

Yagize ati “Ubundi byatewe n’umuntu wari ushinzwe kwakira abantu niwe wayagambaniye we n’umuzamu n’undi muntu wa gatatu bacura umugambi wo kuyatwara gusa turashimira RIB kuba yarakoze iperereza nk’uko bikwiye tukaba tuyabonye.”

RIB yatangaje ko aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyaha cy’ubuhemu, icyo kwiba n’icyo gucura umugambi wo gukora icyaha.

Baramutse bahamijwe n’urukiko icyaha cy’ubuhemu bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni mu gihe bahamijwe icyaha cyo kwiba bahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

RIB yasubije 6000$ yibiwe muri hoteli y’i Kigali
Abagize uruhare muri ubu bujura bahise batabwa muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .