00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yashyikirije Polisi ya Afurika y’Epfo imodoka yahibwe igafatirwa mu Rwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije ku mugaragaro Polisi ya Afurika y’Epfo, imodoka yo mu bwoko yibwe muri icyo gihugu igafatirwa mu Rwanda.

Iyi modoka bayishyikirijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021, mu gikorwa cyabereye ku Mupaka wa Rusumo uherereye mu Karere ka Kirehe ari naho yafatiwe ishaka kwambuka umupaka w’u Rwanda ikomeza muri Congo.

Iyi modoka iri mu bwoko bw’inini zambukiranya imipaka zikoreye ibicuruzwa yibwe muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’uyu mwaka yibwa umushoramari witwa André Hennekom iza gufatirwa mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

Umukozi wa RIB, Zingiro Jean Bosco, yavuze ko imodoka yibwe mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo iza gukurikiranwa na Polisi Mpuzamahanga aho bayishyize mu ikoranabuhanga ku buryo n’izindi nzego zo mu bihugu bya Afurika zibimenya.

Ati “Imodoka yaje kuza iturutse Tanzania ifite umuzigo ijya Congo igeze hano ni bwo yafashwe, igifatwa twamenyesheje Polisi Mpuzamahanga ya Afurika y’Epfo ari na we twayishyikirije.”

Zingiro yavuze ko u Rwanda rufite ikoranabuhanga ku mipaka yarwo rishobora kugaragaza umuntu ushakishwa na Polisi Mpuzamahanga cyangwa rikerekana imodoka n’ibindi bintgu byibwe ahandi bikagezwa ku mipaka y’u Rwanda.

Umupolisi waturutse muri Afurika y’Epfo witabiriye iki gikorwa witwa Matome Peter Mmamorobela, yavuze ko yanyuzwe no kugera mu Rwanda bwa mbere kandi ko yishimira akazi keza kakozwe na RIB n’uburyo yamwakiriye.

Yavuze ko umubano hagati ya Polisi mpuzamahanga ya Kigali n’iya Pretolia umeze neza.

Yakomeje ati “Buri kimwe cyose kimeze neza turishimira akazi kakozwe kose n’uburyo batumenyesheje bakimara gufata iyi modoka. Ubu twemeranyijwe ko iyi modoka igiye gusubira Tanzania igakomeza kugera muri Afurika y’Epfo.”

RIB yagiriye inama Abanyarwanda bakora ubucuruzi bw’imodoka kujya babanza kwitondera iyo bagiye kugura bakabanza kuyishakishaho amakuru ngo kuko hari ubwo iba yarakoreshejwe ibyaha igashyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo uwayigura yayifatanwa.

Iyi modoka yibwe muri Afurika y'Epfo yafatiwe mu Rwanda muri Gicurasi 2021
Umukozi wa RIB n'uwa Polisi ya Afurika y'Epfo basinyanye amasezerano yuko yakiriye imodoka yari yaribweyo
Umukozi wa Polisi yo muri Afurika y'Epfo yishimiye uburyo bakorana n'inzego z'umutekano z'u Rwanda
Nyuma y'igikorwa cyo guhererekanya imodoka yafatiwe ku butaka bw'u Rwanda yibwe muri Afurika y'Epfo, hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .