RIB yasabye abaturage kwirinda ababatekera imitwe biyita abakozi b’Imana

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 Kanama 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi abaturage batandukanye bari kwakira ubutumwa bugufi muri telefone zabo, bubabwira ko hari ubutumwa bw’ibanga ku buzima bwabo beretswe mu isengesho, bityo bagasabwa guhamagara nimero bahabwa, bikarangira basabwe amafaranga.

Ni ubutumwa bumaze igihe bwohererezwa abantu batandukanye bagasabwa kwishyura amafaranga ngo bahabwe umuti w’ibibazo bafite, cyangwa uwo kuvura uburozi bahawe.

Bumwe muri ubwo butumwa ngira buti “Muraho neza, Kristo Yezu akuzwe? Nitwa Soeur Mutuyimana Clodine, nkaba ndi Umwenebikira ukorera umurimo w’Imana i Kibeho. Mba mu batoranyijwe 16 gusengera abarwayi n’igihugu, nkaba mbarizwa mu itsinda riyobowe na Padiri Ubald Rugirangoga, mfite ubutumwa bw’ibanga ku buzima bwawe tweretswe mu isengesho ryabaye ku wa 06/08/2020. Nubona ubutumwa bugufi ntiwinangire umutima umpamagare mbuguhe kuko ni ingirakamaro.”

Bamwe mu bakiriye ubwo butumwa bavuga ko bagize ubwoba ndetse bahamagara nimero ya telefone ibwohereje, ariko birangira basabwe kohereza amafaranga.

Hari uwagize ati “Njye yambwiye byinshi nyine, ubwo nahise muhamagara, arahanura reka sinakubwira; ambwira ibizambaho, abashaka kundoga n’ibindi, ubwo ambwira ko agiye kunyoherereza amavuta y’umugisha ngo agura ibihumbi 11 Frw. Ati ’ngiye kuyohereza kuri agence (imodoka) ubundi uyafate, ariko umpe ayo mafaranga yo kuyagura. Naje kubwira umuntu ibimbayeho, amfasha gukora ubusesenguzi dusanga ni ubutekamutwe.”

Undi wohererejwe ubwo butumwa yabanje kugira ubwoba, ariko nyuma aza gutahura ko ari ubutekamutwe.

Ati “Ubwa mbere bimbaho nagize ubwoba bwinshi atangira kumbaza ngo mfite umugabo? Ndamubwira ngo ‘ese ko wanyeretswe ukaba uri kumbaza?’ Atangira kumbwira ukuntu ngo bandogeye mu mwenda w’imbere kandi narozwe n’inshuti yanjye, ndavuga ngo ‘kambayeho’, ambwiye ngo niherere tuvugane ngo ibyo ambwira njye mbikora, mpita mukupa. Ubwa kabiri yampaye ubutumwa nk’ubwo ndamwihorera.”

Undi waganiriye na IGIHE yavuze ko na we bakimubwira ibyo akora yahise amenya ko ari abatekamutwe.

Ati “Njyewe uyu naramuhamagaye atangira kumbaza aho ntuye n’imyaka mfite, niba narashatse, mu ijwi rituje ndamwumva nti ‘ese ubwo nibwo butumwa umfitiye ko urimo kumbaza ahubwo?’ ngo ’ko uvuga nabi?’ mpita mukupa. Mbega iby’ubu! Natangiye kumukeka ubutekamutwe atangiye kumbwira ngo niherere ntihagire utwumva.”

Usibye abiyitirira ko ari abakozi b’Imana, hari n’abavuga ko bakorera Leta.

Umwe mu bo bahamagaye kuri iki cyumweru avuga ko bamubwiye ko yatoranyijwe mu bazakora ibarura ku cyorezo cya COVID-19.

Ati “Mu kanya nanjye hari umpamagaye arambwira ngo ndi mu batoranyijwe bazabarura abagizweho ingaruka na COVID-19, ngo none ashaka ko muha umwirondoro wuzuye kubyo bari kuzuza, ngo ni njyewe wari usigaye mu murenge wacu.”

“Ndamubajije nti uwuhe murenge? Ati umurenge wawe ntabwo uwuzi? Nanjye nti nashakaga kumenya uwo murenge uri gukoreramo, ati niba utazi umurenge wawe tubyihorere. Ahise akupa yiruka kuko namuciye impande zose mubaza. Ni ukuba maso.”

Usibye aba, mu minsi ishize hagiye humvikana abaturage bataka ko batekewe umutwe, bagatwarwa amafaranga yabo.

RIB yasabye abaturage kugira amakenga

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ibyo ari ubutekamutwe kandi bibabaje kuba hari abantu bagenda bashukwa gutyo.

Ati “Ni ubwambuzi bushukana, ni ubutekamutwe abantu bari gukorerwa bakabatwara imitungo yabo. Turabizi neza ko niba ari umuntu wagennye kugusengera, nta kiguzi byagombye gusaba.”

Dr. Murangira yakomeje avuga ko ubutekamutwe bugamije ubwambuzi ari ikibazo kimaze iminsi, kandi RIB yagihagurukiye.

Ati “Ibi ni ibyaha bihanwa mu ngingo ya 174; ni ukwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Urumva rero bari gukoresha ubwo buriganya ngo bake abantu amafaranga ariko bagaca mu nzira nyinshi.”

Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye gukanguka ntibumve ko gusengerwa bisaba amafaranga, kuko hari abasigaye babeshya abantu ngo barabasengera bakire inyatsi, ubukene, indwara zidakira n’ibindi.

Dr. Murangira yavuze ko kenshi bikorwa n’abantu ba hafi bazi uwo bagiye gutekera umutwe, bakabikora bagendeye ku bibazo bazi afite nko kubura urubyaro, ubukene n’ibindi.

Yasabye abaturage ko hagize ukorerwa ubutekamutwe nk’ubwo akamburwa ibye, akwiye guhita yitabaza RIB, ariko abibutsa ko icy’ingenzi ari ukubyirinda bakabikumira bitarababaho.

Yavuze ko RIB yahagurukiye ubutekamutwe n’ubwambuzi kuko hari abamaze iminsi bafatirwa mu byaha nk’ibyo, bagakorerwa dosiye bagafungwa.

Hari abantu benshi bakomeje kwakira ababahamagara bababwira ko ari abakozi b'Imana, bagamije kubambura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .