00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yanenze abayobozi bagira uruhare mu guhishira abasambanya abana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 August 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangije amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana, agamije kubongerera ubumenyi mu gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2022, aho abayitabiriye basabwe guca ukubiri n’umuco wo kunga abakoze ibi byaha n’ababikorewe.

Ni amahugurwa yahawe abayobozi b’imidugudu, utugari, abahagaririye ibyiciro nk’urubyiruko, abagore ndetse n’abajyanama b’ubuzima.

Ibi byiciro bigizwe n’abayobozi babana umunsi ku wundi n’abaturage bahura n’ibi byaha by’ihohoterwa ndetse n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko aya mahugurwa y’inzego agamije kugaragaza uruhare rutaziguye rw’inzego z’ibanze mu gukumira ibyaha by’ihohotera no gusambanya umwana kandi bigatangwaho amakuru kare hagamijwe gukumira hakiri kare.

Yasabye ko imvugo ya “Niko bisanzwe cyangwa niko basanzwe’ igamije kwerekana ko abafitanye amakimbirane basanzwe bazwi kandi ariko bahora ikwiye gucika kuko birangira nabi kandi abayobozi bitwa ko bari bafite amakuru.”

Dr Murangira yagarutse kuri raporo isabwa mu nzego z’ibanze ngo ifashe ubugenzacyaha ikaza idafite amakuru ahagije ari nayo iba intandaro yo kudakurikirana uwageze mu butabera akarekurwa hakavugwa byinshi.

Ati “Raporo itangwa n’inzego z’ibanze nko ku kibazo cy’ihohoterwa cyangwa guhoza umuntu ku nkeke ni ibikorwa bikorwa buri munsi bibuza umuntu amahoro hari ukumukubita, kumutuka, kumutera ubwoba, iriya raporo itangwa ifite agaciro gakomeye cyane kugira ngo ubutabera butangwe.”

Yaboneyeho gusaba inzego z’ibanze kunoza raporo kandi agaruka ku gaciro n’icyizere inzego z’ubutabera ziha inzego z’ibanze mu kugera ku butabera nyabwo

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyirabihogo Jean d’Arc yavuze ko ari ngombwa ko aba bayobozi bahugurwa kubera ko aka karere kari ku mwanya wa kabiri mu ntara y’Uburasirazuba mu kugira ibyaha byinshi.

Ati “Ikibazo gikunze kugaragara ni uko abayobozi badatanga raporo uko bikwiye kugira ngo uwakoze icyaha akurikiranwe, cyangwa se bakaba babahishiriye kuko ari abaturanyi bene wabo se cyangwa se badashaka kwiteranya, usanga batakoze raporo neza ifite ibimenyetso bifatika, ugasanga uwakoze ibyo byaha ararekuwe kuko uwagakoze raporo yayikoze nabi cyangwa se yabyirengagije.”

Yakomeje agira ati “Aya mahugurwa yateguwe na RIB afite akamaro mu kugabanya umubare w’ibyaha bikorwa.”

Hari abayobozi baba badafite amakuru ku miterere y’ibyaha

Visi Meya Nyirabihogo avuga ko mu gihe inzego z’ibanze zasobanukirwa n’ibi byaha, zikabikumira ndetse zikabitangaho amakuru uko bikwiye ibyaha byagabanyuka ndetse n’amakimbirane aganisha ku rupfu agashira.

Yibukije inzego z’ibanze gufasha ubutabera aho bikenewe kandi bagakora raporo neza ibasha gutanga amakuru yafasha ubutabera gukurikirana ibyaha biba byakozwe.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko hari ukudasobanukirwa ndetse n’urujijo rukunze kugaragara ku byaha by’ihohoterwa badasobanukiwe.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Busanza, Mbarushimana Thierry yavuze koariko hari n’uruhare rwa bagenzi babo bafite umuco wo kunga abari mu makimbirane cyangwa bakabigendamo gake bazi ko abafitanye amakimbirane bizashira bikarangira bivuyemo ibyaha bikomeye.

Mbarushimana yemeje ko aya mahugurwa hari ibyo bagiye gukosora cyane ngo gutanga amakuru ku ihohoterwa n’icyaha cyo gusambanya umwana kuko byagaragaye ko ibi byaha bigira ingaruka ku bantu benshi.

Ku kijyanye no gukora raporo iherekeza uwakoze ibi byaha bakaba bungutse ubumenyi bw’ibikenewe muri ayo makuru aho kuyohereza ari amakuru y’igikanka umunyacyaha yagera mu butabera akarekurwa bagasigara bibaza icyabiteye.

Aya mahugurwa arimo guhabwa abo mu Ntara y’Iburasirazuba aho yatangiriye mu Karere ka Bugesera na Rwamagana akaba azakomereza muri Kayonza na Ngoma.

Abakozi ba RIB batanze ibiganiro ku byaha bitandukanye, uko bikorwa n'uburyo bwo kubikumira
Inzego zitandukanye zitabiriye aya mahugurwa yatanzwe na RIB
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwiyemeje gufasha mu gukumira ibyaha
RIB yahuguye abayobozi b'ibanze kuva kuri ba Mudugudu
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kudahishira abakora ibyaha birimo gusambanya umwana
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yatanze ikiganiro asaba abayobozi b'ibanze gufasha mu gukumira ibyaha
Visi Meya Nyirabihogo yavuze ko kuba akarere ka Rwamagana kari mu tuza imbere mu kugira ibyaha by'ihohoterwa rikorerwa abana, aya mahugurwa arasiga hari ingamba zifashwe
Abitabiriye aya mahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .