RIB yagaragaje abantu batatu bayiyitiriraga n’abandi bane baguwe gitumo batanga ruswa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje bamwe mu bantu batatu biyitiriraga uru rwego bakaka amafaranga abaturage kugira ngo babakurikiranire ibibazo byabo n’abandi bane baguwe gitumo batanga ruswa ku ba polisi n’izindi nzego.

Aba bantu bagaragajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2019 mu Karere ka Rwamagana abenshi muri bo akaba ari naho bakoreye iki cyaha.

Abakurikiranyweho ruswa ni Habineza Samuel w’imyaka 35, Munyaneza Sylvestre w’imyaka 50, Mukandayisenga Saidath na Mukagasana Marie Claire.

Mu bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira ubugenzacyaha harimo Uwitije Miliane uturuka mu Karere ka Muhanga, Gapiteni Jean Bosco w’imyaka 28 utuye mu Karere ka Rwamagana na Nshimiyimana Eric w’imyaka 39.

Habineza Samuel ukurikiranyweho gutanga ruswa y’ibihumbi 50 Frw avuga ko yayatanze agira ngo abone telefoni ye yari kuzakoresha mu rukiko aregana n’umumotari wamugonze.

Yavuze ko yasabye umupolisi kumufasha kubona iyo telefoni na we akamuha amafaranga ibihumbi 50 Frw akaba yarafashwe ayamuzaniye.

Yagize ati “Umupolisi yansabye ko muha ibihumbi 50 Frw kugira ngo ampe iyo telefoni binyorohere gukurikirana uwo mumotari mu rukiko nyamuzaniye uyu munsi mu gitondo niko guhita bamfata.”

Uwitije Miliane wo mu Karere ka Muhanga ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyita umugenzacyaha agamije gukora ubwambuzi bushukana yasobanuye ko yabikoze ubwo yakaga umuturage ibihumbi 500 Frw kugira ngo amufungurize umuntu we wari ufunzwe.

Yagize ati “Namenye ko hari umuntu ufungiye i Rwamagana kandi arengana nuko nshakisha abantu bo mu muryango we mbaca ibihumbi 500 Frw kugira ngo mufunguze. Naje kuvugana n’undi mukobwa ntazi arambwira ngo habonetse ibihumbi 200 Frw, andi 300 Frw azayampa uwo muntu atashye. Ni muri ubwo buryo nari mfite n’indangamuntu yanjye yabaga Nyagasambu nza nje kuyifata no kwakira ya mafaranga mfatirwa mu cyuho.”

Uwitije avuga ko nk’umuntu warangije kwiga kaminuza yicuza kuba yarakoze icyaha nk’iki akagira inama abandi bantu kwitwararika no kwirinda ibyaha nk’ibi.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yasabye abaturage kwirinda abantu babizeza ibintu runaka bashaka kubatwara amafaranga yabo.

Yashimiye bamwe mu bapolisi n’abo mu bugenzacyaha batanze amakuru kugira ngo aba bantu bafatwe.

Umuhoza yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abo bantu bakurikiranywe.

Icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa gihanwa n’ingingo ya 281. Iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 yo ivuga ko Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Abakurikiranyweho ibi byaha uko ari barindwi bafungiye kuri Sitasiyo ya Rwamagana mu gihe bagikorerwa amadosiye ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.

Abantu bane bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa bafashwe
Batatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira ubugenzacyaha bagamije kurya amafaranga y'abaturage beretswe itangazamakuru
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Umuhoza Marie Michelle, yasabye abaturage kwirinda ababaka amafaranga kugira ngo babakemurire ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza