00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yafunze ushinzwe Ibikorwaremezo muri Kirehe n’icyitso cye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 May 2024 saa 03:12
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umukozi ushinzwe Ibikorwaremezo mu Karere ka Kirehe, Gasagure Vital, ndetse na Sindukubwabo Evariste bakurikiranweho kwakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw.

RIB yabafunze ku wa 23 Gicurasi, 2024, bakurikiranweho kwakira ruswa y’amafaranga 500,000 Frw kuri 21,000,000 Frw bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo bamuhe isoko.

Gasagure akurikiranweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke naho Sindukubwabo we akurikiranweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Kugeza ubu abafashwe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 27 Gicurasi 2024.

Itegeko riteganya ko uhamwe n’icyaha Gasagure akurikiranweho ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ku bijyanye no kuba icyitso itegeko risobanura ko gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yashimiye Abanyarwanda bakomeje gutanga amakuru nyuma yo gusobanukirwa ububi bwa ruswa.

RIB kandi yihanangirije abakomeje kwishora muri ibyo bikorwa bya ruswa kuko uzabifatirwamo atazihanganirwa.

Yashishikarije kandi Abaturarwanda gutanga amakuru y’aho bakeka ruswa mu gukomeza urugamba rwo kuyirwanya mu gihugu.

RIB kandi yibukije ko ruswa ari icyaha kidasaza kuko igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta kabuza aba agomba gukurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .