Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 22 Mutarama 2021, kuri ubu akaba afungiye kuri RIB ya Ruhango mu gihe uwahohoteye ari kwitabwaho kwa muganga.
Yakomeje avuga ko ibimenyetso byarangije gufatwa ko ndetse byoherejwe muri laboratwari ngo bisuzumwe.
Ati "Dosiye iri gukorwa izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko, ibimenyetso bikaba byakusanyijwe byoherezwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).’’
Dr Murangira yavuze ko kuri ubu uyu mugabo ari gukorerwa dosiye ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha, anaboneraho kwibutsa Abanyarwanda ko RIB itazihanganira abakora ibyaha nk’ibi n’ibindi byose.
Ati "RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukorera undi ihohotera rishingiye ku gitsina ariryo gusambanya umuntu ku gahato, waba wabigerageje ukabigeraho cyangwa ntubigereho amategeko araguhana kandi ibihano biremereye.’’
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo w’imyaka 39 ibi byaha yabikoreye mu rugo rwe.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda yatawe muri yombi mu gihe hashize umunsi umwe RIB itaye muri yombi Umuforomo wo mu Karere ka Ruhango akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari ugiye gusaba serivisi z’ubuvuzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!